Guhera mu mwaka wa 2013 hagaragaye amakuru avuga ko indabo z’amaroza zifite ibara ry’umukara yera gusa ahantu hitwa Halfeti muri Turukiya.
Ayo makuru yakomeje gusakara, abantu bamwe bayafata nk’ukuri kuburyo no muri 2016 hagaragaye video igaragaza izo ndabo z’amaroza y’umukara aho ziteye muri Halfeti.
Niyo ugiye ku rubuga rwa “Google” ugashakishamo “Black Roses” (amaroza y’umukara) baguha zimwe mu nkuru zemeza ko koko izo ndabo zera gusa muri ako gace ko muri Turukiya.
Gusa ariko byaje kugaragara ko ayo makuru yose ari ibihuha nk’uko urubuga rwa tripsavvy.com rubitangaza.
Uru rubuga ruvuga ko ayo makuru abayatangaje baba bari bafite intego yo gutuma ako gace ka Halfeti gasurwa na ba mukerarugendo benshi.
Ayo makuru y’ibihuha ngo yabanje gutangazwa n’urubuga rwa Interineti rwo mu Buyapani maze uko imyaka ishira ibindi bitangazamakuru bigenda biyikoporora nta bucukumbuzi byabanje gukora.
Ababeshyuje ayo makuru y’amaroza y’umukara bahamya ko umuntu wese wagera mu gace ka Halfeti muri Turukiya ntaho yabona hateye cyangwa hera ayo maroza.
Ubusanzwe habaho amaroza y’amabara atandukanye arimo umutuku, umuhondo n’umweru.
Gusa ariko amaroza y’umukara hari ibindi asobanura mu buzima busanzwe nubwo ntaho aragarara yera uretse kuba avugwa mu migani cyangwa ibitekerezo.
Mu migani amaroza y’umukara asobanura kubabara, urupfu n’ikiriyo. Ariko nanone ngo amaroza y’umukara avuga kwihangana ndetse no kugira umurava.