Ese koko bameze nk’abagabo? Dore Amafoto akanganye yaba bakobwa bakinira Ghana batsinze Amavubi 7 nyuma yo gutitira bataragera mu kibuga

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 20 nzeri 2023, Nibwo kuri Kigali Pelé Stadium, Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda y’Abagore yahabwaga isomo rya ruhago n’iya Ghana yayitsize ibitego 7-0 mu mukino ubanza w’ijonjora rya mbere ryo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika kizaba mu 2024 bisobanura bavugako bahuye n’ikipe iteye ubwoba ngo kuko abakobwa babo bameze nk’abagabo.

Aganira n’abanyamakuru , umutoza w’iyi kipe y’Amavubi y’abagore yavuzeko gutsindwa na Ghana atari ibintu bitangaje kuko ari ikipe ikomeye n’ubusanzwe Ati: “Ibitego 7 ni byinshi cyane ntago twabiteganyaga , ariko mubyukuri ikipe ya Ghana n’ikipe itoroshye itajya ipfa kubura mu gikombe cy’isi uretse wenda uyu mwaka , ntijya ipfa kubura mu gikombe cya Afurika.

Njyewe nk’umutoza naje mbizi neza ko ari ikipe ikomeye , trwari dufite gahunda yo kubabuza gukina, maze kubera umuvuduko w’abakinnyi bacu bananirwa gukurikiza ibyo nari nababwiye gukora, ikindi nanone Ghana mwabonye ko yakinishije mu mutwe cyane kandi batabyitoreza mw’ikipe y’igihugu ahubwo umukinnyi aba yarabyize kuva mu bwana bwe.”

Yakomeje agira Ati: “Mwabonye ko bafite mwene babakobwa baba bifitemo n’uturemangingo tw’abagabo , mwabonye ko ni abakobwa benda kumera nk’abagabo , ubwo rero iyo urebye nk’ibitego 2 bya mbere badutsinze n’uko wabonaga ko abana bari bagize ubwoba , kuburyo n’abatoza bari bamaze kubafasha kwishyushya bambwiye ko abana bagize ubwoba , yewe nanjye murwambariro nagerageje kububakuramo ariko biranga”

Yakoje kandi avuga ko mu kwishyura batazagenda ari ugusoza umuhango kuko byatuma babatsinda byinshi kurushaho , ngo ahubwo ubwo ikipe bayibonye banamenye iyariyo byanyabyo ubundi barayibonaga kuri internet , avuga ko hari icyo bagiye gukora kugira ngo bazabashe kuhatambukana umucyo.

Nyuma y’ibyo bitego 7 rero ndtse n’amagambo uyu mutoza yari amaze kuvuga byateye benshi kwibaza kuri iyi kipe y’abakobwa ya Ghana bameze nk’abagabo , haba mu buryo bamwe bagaragara ndetse n’imbaraga bafite byatumye Amavubi y’abagore ababona akagira ubwoba bataragera no mu kibuga.

 

 

Facebook Comments Box

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.