Ese koko kubeshwaho n’ibyiringiro bibaho? Twiringira iki , bifite izihe mbaraga , amasezerano yabyo n’ayahe cyangwa se ibyo byiringiro turabisangiye?

Ibyiringiro, icyizere : ni ijambo rihumuriza muri iyi si y’ihagarika mutima. Ni ijambo ridukomeza ku gihe kizaza twifuza ko cyaba cyiza kurusha icya none. Ariko niba igihe kizaza gikomeza gushidikanywaho, nta gitangaje ko iryo jambo rikomeza kugira insobanuro idashyitse. Koko ejo hazaza uko hakomeje kudasobanuka, iryo jambo naryo rikomeza kutumvikana uko riri. Kwiringira ikintu, mu mvugo isanzwe, bisobanura ko mu by’ukuri nta cyizere gihari.

«Tugomba kubeshwaho n’ibyiringiro » niyo mvugo yanyuma ya babandi bahagaritse kwizera.

Twiringira iki ?

Ubutabera mu bantu, amahoro hagati y’amahanga, gutera intambwe mu byo kurwanya ubugizi bwa nabi, konona ibidukikije, indwara, twiringira ko bizagenda neza. Ni bene ibyo byiringiro, ibikorwa by’ubutabazi n’imiryango yashyizweho n’abantu bigenderaho.

Buri wese afite uko yiringira iby’amagara mazima, iby’ibigenda neza mu muryango no mu murimo. Wumva hari ubukene bwo gutegereza ikintu runaka : ibiruhuko, ikirihuko cy’izabukuru, «iminsi myiza »…, «ibyo bikomeza umutima» nk’uko bivugwa. Nyuma hakaza urucantege : ibitatekerezwaga, kubara nabi, kutagera ku ntego, cyangwa…urupfu, rumwe rurogoya imigambi yateguranywe ubuhanga.

Kutanyurwa
Ibyo byiringiro byose bitwereka ko icyo umuntu yifuje kitabonetse, bigahamya kutanyurwa guhoraho kw’umuntu. Iyo kirogoya igahamya ko umuntu atabasha gukomeza bidashidikanywaho ejo hazaza no kutabasha kwikemurira ibibazo.

Buri wese azi ko ejo hazaza huzuyemo inzozi, n’igihe cyashize huzuyemo urucantege, ariko hakomeje gukoreshwa neza cyangwa nabi iryo jambo ridasobanutse : kwiringira, kwizera. Abiga ibibazo by’umutwe bazakubwira ko ibyo ari inkingi y’ubuzima, kandi kwiringira gufite uburyo bwo kudukomeza, birahagije gutekereza kw’ijambo kwiheba n’ingaruka zaryo usanga kenshi ari mbi cyane.

Ntidushidikanya tuvuguruza icyo gitekerezo twahawe tunahamya tuti : birakwiye ko umuntu asigaho kwibeshya, akareka burundu icyizere kitari cyo yigiriraga akanakigirira abandi. Kubera ko ubwo azaba yiteguye kwakira icyo Imana imuha isimbuza ibyo.

Ibyiringiro by’ubukristo
Mu mvugo ya gikristo, niyo ya Bibliya, ibyiringiro bifite indi nsobanuro. Mbere na mbere ni uko Imana ariyo iyikoresha kandi ikaba itatubeshya. Yiyita ubwayo «Imana nyir’ibyiringiro» (Abaroma 15,13).

Ibyiringiro bya gikristo ntibigira ikizinga cyo gushidikanya. Nibyo byonyine byizerwa kuko bishingira ku masezerano y’Imana, ubwo rero bikomeza umuntu ku gihe kizaza kizwi neza. Nibyo Ibyanditswe byita kwiringira rwose. «Mwiringire rwose impano y’ubuntu muzazanirwa, ubwo Yesu Kristo azahishurwa» (1 Petro 1,13). Kandi mu kinyuranyo cy’iby’umutima w’umuntu wibwira, ibyiringiro bya gikristo byamamaza ko ubifite anezezwa nabyo, aba afite noneho impanvu yo kubaho.

Amasezerano yabyo

Twavuga gusa amwe mu masezerano y’Imana ajyana n’ibyiringiro bya gikristo : Ubugingo buhoraho bubonekera mu kwizera Yesu Kristo Umukiza, wapfiriye ku musaraba ngo adukize ibyaha (Tito 1,2). Kugaruka kwa Nyagasani Yesu ngo ajyane Itorero rye, rigizwe n’abizera by’ukuri ba hose mu bice byose bya gikristo baba barimo. (Abafilipi 3,20).

Umurage w’ijuru uzanezererwamo hamwe na Kristo abazaba baramwizeye (1 Petro 1,4). Ubwiza bwe azasangira n’abe (Abaroma 5,2). Ariko igikomeye cyo mu byiringiro bya gikristo, ni Uwo iyo migisha yose ikomokaho, uwo Bibiliya yita : «Kristo Yesu byiringiro byacu» (1 Timoteo 1,1). Kumubona no kubana nawe, bizaba bisubije ibyifuzo by’abe bose.

Bifite izihe mbaraga?

Ibyiringiro by’umukristo bimushoboza guhangana n’ibibazo byose by’ubuzima, gutekereza ku rupfu n’ibizaruheruka, gutandukana n’abadafite ibyiringiro… Umukristo ategereje «ibyiringiro by’umugisha nibyo kuzaboneka k’ubwiza bwa Yesu Kristo, niwe Mana yacu ikomeye n’Umukiza, watwitangiye kugirango aducungure mu bugome bwose…» (Tito 2,13,14).

Maze akaramya ati:

«Imana y’Umwami wacu Yesu Kristo, niyo na Se ishimwe, kuko yatubyaye ubwa kabiri, nk’uko imbaraga zayo nyinshi ziri, kugira ngo tugire ibyiringiro bizima, tubiheshejwe no kuzuka kwa Yesu Kristo» (1 Petro 1, 3-4).

Ese ibyo byiringiro turabisangiye ?

Iyi nyandiko nta yindi ntego ifite uretse kukumenyesha ubutumwa Imana igenera buri wese ikoresheje Ijambo ryayo: Bibiliya. Ntaho iyi nyandiko ihuriye n’amadini yishakira abayoboke.

Facebook Comments Box

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.