Ubwo umwaka w’imikino watangiraga, Rayon Sports yari ihagaze neza mu gice cy’ubusatirizi no hagati binyuze ku bakinnyi bayo barimo Aruna Mussa Madjaliwa, Nzinga Héritier Luvumbu na Joackiam Ojera.
Umusaruro utari mwiza ku rwego rwifuzwa n’Umu-Rayon wese, watumye Umutoza Yamen Zelfani agenda nyuma yo kugorwa n’intangiriro za Shampiyona no kubura amatsinda ya CAF Confederation Cup, ariko icyo gihe Gikundiro yakinaga ibintu ushobora gusoma.
Nyuma y’aho hajemo agatotsi, abarimo Youssef Rharb na Eid Mugadam Abakar Mugadam bahagarikwa kubera umusaruro muke mu gihe Luvumbu yashwanye na Joackiam Ojera kubera ko uyu Munya-Uganda yarangwaga no kwiharira cyane mu gihe yagakinishije bagenzi be aho bikwiye.
Kuri ubu, birasa n’aho amakipe akina na Rayon Sports muri iyi minsi yamaze kumenya uburyo ushobora kuyibuza ubwinyagamburiro, byaba ngombwa akica umukino wayo. Ibi bikorwa binyuze mu kubaza Umunye-Congo Nzinga Héritier Luvumbu gukina yisanzuye.
Luvumbu benshi bemeza ko akura nka divayi, ni umukinnyi w’imyaka 30 ku byangombwa akiniraho. Ni ku nshuro ya gatatu ari muri Rayon Sports nyuma yo kuyinyuramo igihe gito mu 2021 ndetse akaba yari yayikiniye no mu mikino yo kwishyura ya Shampiyona ya 2022/23 ariko ntahite yongererwa amasezerano ubwo umwaka w’imikino wari urangiye.
Nyuma yo gufasha Gikundiro gutwara Igikombe cy’Amahoro cya 2023 no kwigaranzura mukeba, APR FC, mu mikino ibiri yahuje amakipe yombi muri Gashyantare na Kamena, uyu Munye-Congo yasubiye iwabo.
Umunya-Tunisia Yamen Zelfani yabanje kumwirengagiza, avuga ko atakinisha umukinnyi utembera mu kibuga kandi utihuta, ariko nyuma yo gutenguhwa n’abari bitezweho ibitangaza mu mpeshyi, ubuyobozi bwa Rayon Sports bwongeye kwerekeza amaso kuri Luvumbu Nzinga mu ntangiriro za Kanama.
Uyu ntiyatinze kwerekana ko yari akenewe ndetse hari icyo yafasha Rayon Sports yahise yegukana FERWAFA Super Cup inyagiye APR FC ibitego 3-0, ndetse yari umwe mu bagaragaje ikinyuranyo mu mikino ibiri Gikundiro yahuyemo na Al-Hilal Benghazi muri CAF Confederation Cup nubwo byarangiye basezerewe muri Nzeri.
Luvumbu yagize ukwezi kwiza k’Ukwakira, atsinda ibitego bitatu ndetse atanga imipira ibiri yavuyemo ibindi kuri bagenzi be mu mikino itanu yagaragayemo icyo gihe.
Uyu mukinnyi ukina hagati asatira izamu, ni we moteri ya Rayon Sports binyuze ku mipira ashobora kugaburira abakinnyi b’imbere cyangwa abo ku mpande ndetse na we ubwe akaba ashobora gutsindira ku mashoti akomeye, akagira n’umwihariko wo gutera imipira iteretse ibyara ibibazo ku ikipe bahanganye.
Nubwo bimeze gutyo, birasa n’ibyahindutse muri iyi minsi, ubona ko mu gihe umukino wamunaniye, Rayon Sports yose yisanga isa n’iyabuze ibisubizo, bisigaye bituma Umutoza Mohamed Wade ahora akora impinduka mu bakinnyi bo hagati n’abanyura ku mpande.
Kuvunika k’Umurundi Aruna Mussa Madjaliwa no kuba Mitima Isaac atari gukina muri iyi minsi, birasa n’ibyabarishije nabi Umutoza w’Agateganyo, Mohamed Wade, kuri ubu ushingiye ku bwugarizi bwa Ngendahimana Eric na Rwatubyaye Abdul.
Uyu Munya-Mauritania asigaye ahindura abakinnyi bo hagati cyane, ashaka ushobora gukorana cyane na Muhire Kevin, bigafasha Luvumbu gukina yisanzuye ariko birasa n’aho kugeza n’uyu munsi nta gisubizo kirambye arabona.
Ya moteri ya Rayon Sports ntikiri gukora neza ndetse n’abandi batoza bamenye ko Luvumbu ari we shingiro ry’umukino w’iyi kipe yambara ubururu n’umweru kuko abarimo Ojera, Charles Bbaale, Youssef Rharb na Tuyisenge Arsène, gutsinda bisigaye bishoboka gake kandi na bwo akenshi bisaba ubufasha bw’uyu Munye-Congo.
Ku mukino wa Muhazi United, wabonaga ko Umutoza Ruremesha Emmanuel yabwiye abakinnyi be ko bagomba gukinira mu kibuga hagati cyane kugira ngo babuze Rayon Sports kwisanzura.
Nubwo batabigezeho, ariko nta mipira myinshi yaturutse hagati ijya ku izamu dore ko ibitego 2-1 batsinzwe, kimwe cyavuye ku mupira uteretse watewe na Muhire Kevin nyuma y’ikosa ryakorewe kuri Ojera ndetse no ku mupira wahinduwe na Tuyisenge, Musa Esenu agatsinda n’umutwe.
Ku mukino wa AS Kigali, na bwo wabonaga ko Umutoza Mbarushimana Shabani yasabye abakinnyi be hafi ya bose gukinira mu kibuga hagati aho Rayon Sports isanzwe ifite imbaraga, uretse Erisa Ssekisambu na Félix Koné Lottin bakinaga bisanzuye.
Ibi ni na byo byagaragaye ku mukino wahuje Rayon Sports na Kiyovu Sports ku wa 13 Ukuboza, aho Luvumbu yakinwaga cyane na Kapiteni w’Urucaca, Mugiraneza Frodouard wacungiraga hafi aho ajya hose haba mu busatirizi cyangwa yasubiye inyuma.
Mugiraneza yimye Luvumbu ubwinyagamburiro nubwo uyu Munye-Congo yagerageje gukinisha bagenzi be nko ku mupira yahaye Charles Bbaale mu gice cya mbere ndetse na Tuyisenge Arsène ku munota wa 80.
Luvumbu yateye kandi amashoti abiri mu izamu, akurwamo na Nzeyurwanda Djihad, mu gihe kandi yahushije uburyo bwa nyuma mu mukino ku mupira yateye nabi kandi washoboraga gukora ikinyuranyo.
Rayon Sports yabonye inota rimwe gusa mu mikino ibiri iheruka, yasoje imikino ibanza ifite amanota 27 ku mwanya wa kane, irushwa atandatu na APR FC ya mbere. Gikundiro izatangira imikino yo kwishyura yakira Gasogi United ku wa Gatanu, tariki ya 12 Mutarama 2024.