Ese kuki hari abana bakunda konka intoko? Dore impamvu n’umuti wabyo kuko atari byiza

Konka intoki cyane cyane urutoki rw’igikumwe ni ibintu bisanzwe mu bana. Ariko hari igihe kigera ukabona birakabije, ugatangira kwibaza uko wabimucaho bikagushobera. Ese hari uburyo umuntu ashobora gufasha umwana kureka konka intoki bigashoboka?

Igisubizo ni yego ariko hari ibyo ugomba kumenya mbere na mbere:

Kuki hari abana bonka urutoki rw’igikumwe?

Impinja ubusanzwe zivuka zifitemo ubushake karemano bwo konka, ibi bigutuma zihora zishaka gushyira igikumwe cyangwa intoki mu kanwa, yewe, hari n’igihe zibikora zikiri mu nda. Kubera ko konka igikumwe bituma impinja zumva zitekanye, hari n’izishobora gukuza iyo ngeso igihe zumva zikeneye kugubwa neza cyangwa zigiye kuryama.

Ese konka igikumwe bimara igihe kingana iki?

Abana benshi barekeraho konka intoki ku bushake bwabo, cyane cyane hagati y’amezi 6 cyangwa 7, cyangwa hagati y’imyaka 2 n’imyaka 4. Hagati aho ariko hari abana baba bararetse konka intoki, bakisanga babisubiriye cyane cyane igihe batishimye, cyangwa bashaka kwitabwaho.

Ni ryari wabihagurukira?

Konka intoki ubwabyo ubusanzwe si ikibazo igihe umwana ataramera amenyo ya mbere. Ariko iyo atabiretse kandi ageze mu gihe cyo gutangira kumera amenyo, konka intoki bishobora gutangira guhindura imiterere y’urusenge rw’akanwa cyangwa bikabangamira imikurire y’amenyo.

Kugira ibibazo by’amenyo bitewe no konka intoki bifitanye isano n’inshuro, igihe bimara n’uburyo umwana yonkamo intoki.

Nubwo impuguke zigira ababyeyi inama yo guhagurikira ikibazo cyo konka intoki mbere y’uko umwana agira imyaka 3, ikigo cyita ku buzima bw’abana muri Amerika (American Academy of Paediatrics) kivuga ko icyo gikorwa ubusanzwe kireba abana bakomeza konka intoki no ku myaka 5.

Ni iki nakora ngo mfashe umwana wanjye kureka konka intoki?

Mbere na mbere ugomba kuganiriza umwana wawe kuri icyo kibazo. Uzagera ku ntego yo kubimukuraho umwana ubwe niyumva ko ashaka kubireka kandi akagira uruhare mu guhitamo inzira yo kubigeraho.

Hari igihe kwirengagiza ko umwana wawe yonka intoki, ubwabyo bishobora gutuma abireka cyane cyane iyo umwana yonka intoki agira ngo yitabweho. Niba kumwirengagiza nta cyo bitanze, uzagerageze ubu buryo bukurikira:

Bimufashemo mu buryo bwiza:

– Igihe umwana wawe atarimo konka intoki, mwereke ko yakoze igikorwa gikomeye cyangwa umuhe uduhembo duto duto. Ushobora kumubwira udukuru tumufasha gusinzira cyangwa ukamutembereza mu busitani.

– Shyiraho intego zishoboka: Urugero nko kumusaba kumara isaha atonse urutoki mbere yo kuryama. Shyira utumenyetso kuri kalendari tugaragaza iminsi umwana yabashije kumara atonse urutoki.

– Menya ikibimutera: Niba umwana wawe yonka urutoki abitewe no guhangayika, menya ikibazo nyacyo afite ubundi umuhumurize mu bundi buryo. Urugero nko kumuhobera cyane cyangwa ukamuguyaguya. Ushobora no kumuha umusego cyangwa igipupe cyo gupfumbata.

– Mwibutse utamuhutaje: Niba umwana wawe acometse urutoki atabitekerejeho, mbese atari uburyo bwo gushaka kwitabwaho, mwibutse ko agomba kubireka ariko utamuhutaje. Wimukankamira, wimunenga cyangwa ngo umukwene.

Hari icyo umuganga w’amenyo yafasha?

Niba uhangayikishijwe n’ingaruka zo konka urutoki ku menyo y’umwana wawe, mujyane kwa muganga w’amenyo. Ku bana bamwe na bamwe, kuganira na muganga ku mpamvu ari ngombwa kureka konka urutoki, ni byo bitanga umusaruro kurusha kuganira na mama cyangwa papa.

BAKUNZI B’IKINYAMAKURU BABITIMES.COM TURAGUSABA KUDUSHYIGIKIRA UGAKANDA HANO MAZE UKORE FOLLOW NA LIKE KURI FACEBOOK PAGE YA BABI TIMES KUGIRANGO AMAKURU AJYE AKUGERAHO MBERE AKIRI MASHYA 
BAKUNZI B’IKINYAMAKURU BABITIMES.COM TURAGUSABA KUDUSHYIGIKIRA UGAKANDA HANO MAZE UKORE FOLLOW NA LIKE KURI INSTAGRAM YA BABI TIMES KUGIRANGO AMAKURU AJYE AKUGERAHO MBERE AKIRI MASHYA
Facebook Comments Box

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.