Ese Moses Turahirwa nyiri Moshions kuba afunzwe bihuriye he no kuba aryamana n’abo bahuje ibitsina bari muri (LGBTQ)?Dore uko bimeze!

Itangazamakuru mpuzamahanga ryiganjemo iryo mu Burengerazuba bw’Isi, ryasamiye hejuru inkuru y’ifungwa rya Turahirwa Moses washinze Inzu y’Imideli ya Moshions, riyisanisha no kuba abarizwa mu Muryango w’Ababana bahuje ibitsina mu Rwanda n’abafite ibindi byiyumvo ku mibonano mpuzabitsina bitandukanye n’ukubana k’umugabo n’umugore (LGBTQ).

Ku wa 27 Mata ni bwo Turahirwa yahamagajwe n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, aho ari gukorwaho iperereza ku cyaha cyo gukoresha inyandiko mpimbano gishingiye ku ifoto yashyize hanze yahinduye imiterere ya pasiporo.

Nyuma yaketsweho gukoresha ibiyobyabwenge arapimwa abisangwamo icyaha cyo kubikoresha cyiyongera ku cyo gukoresha inyandiko mpimbano bituma akurikiranwa afunzwe.

Kuva yafungwa bamwe mu bo mu miryango y’abaryamana bahuje ibitsina n’abaharanira uburenganzira bwabo, batangiye kugaragaza ko batishimiye ifungwa rye bamwe bakirengagiza ibyaha akurikiranyweho bagahuza ifungwa rye no kuba ari uko aryamana n’abagabo bagenzi be.

Nk’uwitwa Semuhungu Eric yanditse kuri Twitter abaza Umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda, Yolande Makolo, impamvu mugenzi we afunzwe kandi ayizi.

Ati ‘‘Yolande Makolo, Nyiricyubahiro twakumva neza impamvu nyiri Moshions afunzwe? Mfite impungenge nk’Umunyarwanda.’’

Abatanze ibitekerezo ku butumwa bwa Semuhungu bagaragaje ko kubaza ikibazo kandi azi ko mu byaha Turahirwa akurikiranyweho, nta na kimwe gifitanye isano n’ibyiyumviro bye mu gukora imibonano mpuzabitsina.

N’ibinyamakuru bitandukanye bikomeye ku Isi byo mu Burengerazuba bw’Isi byakomoje ku ifungwa rya Turahirwa, bibisanisha n’amashusho ye yagiye hanze asambana n’abagabo bagenzi be babiri.

Nka AfricaNews, ishamikiye kuri Euro News yo mu Bufaransa yanditse inkuru ku ifungwa rye igaragaza ko amaze iminsi atavugwaho rumwe kubera aya mashusho ndetse na TV5 Monde ni nk’uko yabyanditse.

Mubyo Moses azira harimo n’icyaha cyo gukoresha inyandiko mpimbano gishingiye ku ifoto yashyize hanze yahinduye imiterere ya pasiporo.

Ku wa Gatanu, tariki 28 Mata, ubwo Dr Murangira Thierry uvugira RIB yaganirizaga itangazamakuru, yavuze ko gufungwa kwa Turahirwa ntaho bihuriye n’amashusho yigeze kumwerekana asa n’usambana n’abagabo bagenzi be.

Ati “Nta sano bifitanye kuko mu byaha akurikiranyweho icyo ntikirimo, kuko icyo cy’amashusho cyakurikiranywe mbere ariko nta bimenyetso bifatika bigaragaza ko ari we washyize hanze amashusho mwabonye.”

Yashimangiye ko iri fungwa ntaho rihuriye n’uko yiyumva nk’umukobwa cyangwa umugore, aho kuba umugabo. Ati “Ibyaha akurikiranyweho ni bibiri, nta gifitanye isano n’uko yiyumva cyangwa se n’amahitamo ye.”

Ubusanzwe Itangazamakuru ryo mu Burengerazuba bw’Isi bikunze kwitendeka ku gakanu ibihugu byo muri Afurika bibishinja guhonyora uburenganzira bw’abaryamana bahuje ibitsina ari naho bashobora kuririra bashinja u Rwanda kutaborohera kubera ifungwa rya Turahirwa.

Mu Rwanda abaryamana bahuje ibitsina barisanzuye…

U Rwanda ni kimwe mu bihugu biha ubwisanzure abaryamana bahuje ibitsina kuko nta tegeko rihari ribibuza.

Mu 2011, u Rwanda rwabaye igihugu rukumbi kiri muri Afurika yo Hagati n’Iburasirazuba, cyasinye amasezerano mpuzamahanga y’Umuryango w’Abibumbye yamagana ihohoterwa rikorerwa abanyamuryango ba LGBTQ.

Mu 2017, u Rwanda rwasinye umwanzuro w’Umuryango w’Abibumbye, wamagana ibihugu bikoresha igihano cy’urupfu ku bantu bakoze imibonano mpuzabitsina babihuje kandi babyumvikanyeho. Ni amasezerano na Leta Zunze Ubumwe za Amerika zitashyizeho umukono.

Raporo ngarukamwaka ya ILGA yo mu 2020, igaragaza uburyo amategeko y’ibihugu bitandukanye ashyirwa mu bikorwa ku bijyanye n’abaryamana bahuje ibitsina, igaragaza ko u Rwanda rutagira amategeko ahana cyangwa abangamira uburenganzira bw’abanyamuryango ba LGBTQ.

Mu 2021 mu kiganiro IGIHE yagiranye na Nabonibo Albert uri mu baharanira uburenganzira bw’abanyamuryango ba LBGTQ, yavuze ko mu myaka irenga itatu amaze atangaje ku mugaragaro ko ari umunyamuryango wa LGBTQ, atigeze ahura n’ihohoterwa iryo ari ryo ryose rikozwe n’urwego urwo ari rwo rwose rwa Leta.

Ati “Ubundi u Rwanda ruzwi nk’ahantu abanyamuryango ba LGBTQ bisanzura. Ibindi bihugu byose mu Karere [ka Afurika y’Iburasirazuba] bigira ibihano bihanishwa abanyamuryango ba LGBTQ, mu Rwanda ntabyo tugira.’’

Mu 2021 abaryamana bahuje ibitsina mu Rwanda bizihije umunsi wihariye mu rwego rw’ukwezi kwabahariwe kuzwi nka “Gay Pride cyangwa LGBT Pride” ubusanzwe kwizihizwa muri Kamena.

Muri Gicurasi 2022 mu Mujyi wa Kigali habaye ibirori by’imideli bidaheza byanitabiriwe n’abaryamana bahuje igitsina. Ibi birori byiswe Isaano Fashion Show.

Ibi byose bigaragaza ko mu Rwanda abari muri LGBTQ bishyira bakizana ntawe urabatunga urutoki.

Kuva yafungwa bamwe mu bo mu miryango y’abaryamana bahuje ibitsina n’abaharanira uburenganzira bwabo, batangiye kugaragaza ko batishimiye ifungwa rye.

Yanditswe na Uwiduhaye Theos

Kuya 3 Gicurasi 2023 saa 12:25

Facebook Comments Box

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.