Iyi nyuguti ya“Z” yaratangiye kugaragara cyane mu matariki yo hagati mu kwezi kwa kabiri (2) ubwo ingabo z’Uburusiya zari zikambitse hafi y’umupaka wazo na Ukraine zitegura urugamba. Kuva ubwo kugeza magingo aya iyi nyuguti abayikoresha bafatwa nk’abashyigikiye ubushotoranyi bwa Putin kuri Ukraine.
Iyi nyuguti yari yanditse ku bifaru (tanks), ndetse n’imodoka nini za gisirikare zitwara ibikoresho n’abantu (militarytrucks), nyuma yaho Uburusiya bwinjiriye muri Ukraine ibikoresho by’ ingabo z’Uburusiya (Russia) bikaba byarazaga biriho iyi nyuguti ndetse n’izindi nka O,X,A ariko Z akaba ariyo igaruka cyane.
Iyi nyuguti kandi ikaba itagaragara kurutonde rw’inyuguti zigize ururimi rw’ikirusiya , kuko yasimbujwe inyuguti isa nku umubare gatatu (3).
Abahanga mu bijyanye n’ibya gisirikare bavuga ko iyi nyuguti yakoreshejwe n’Uburusiya bushaka kuvuga ‘Zapad’, bisobanuye uburengerazuba mu ki Rusiya ,akaba ariho ingabo z’Abarusiya zikunze gukambika , maze abandi nabo bakavugako iyi nyuguti kandi ari amayeri yo kubafasha kwirinda kurasana hagati y’abasirikare bashyigikiye Uburusiya.
Iyi nyuguti yavugishije benshi kuva iyi ntambara yatangira kuko hari abandi bahanga mu bya gisirikare bashyigikiye Uburusiya , bo bavuga ko ‘Z’ ari izina rya perezida wa Ukraine Volodymyr Zelenskiy naho V ikaba Vladimir Putin.
Igisirikare cy’uburusiya kikaba ntacyo kiratangaza kuri ibi byose ariko bakaba barashyize kuri channel yabo ya Instagram ko inyuguti ‘Z’ isobanuye insinzi (Zapobedu).
Nyuma yiminsi micye intambara itangiye muri Ukraine television imwe izwi cyane kwizina rya RT (Russia Today) yo mu Burusiya ikaba yaratangiye kugurisha imyenda yanditseho iyi nyuguti yerekana ko ishyigikiye ingabo z’Uburussia
Hakaba hari n’umukinnyi wu mu Russia w’Imikino ngororangingo wagaragaye afata igihembo kumyambaro ye hariho iki kirangantego , gusa bikaba bivugwa ko ashobora kuzahanwa kubera iyi mpamvu.
Sibyo gusa kuko no mu rubyiruko rwo mu burusiya rugaragara rwambaye iyi nyuguti kumyenda , kandi no ku byapa byamamaza muri iki gihugu naho nuko iyi nyuguti igaragaraho cyane.
Nubwo bimeze gutyo kandi , mu gihugu cy’Ubudage imigi ibiri Bavaria na Lower Saxony ikaba yatangaje ko umuntu wese werekana mu ruhame cyangwa akandika ku modoka cyangwa inzu iyi nyuguti , ashobora guhabwa ibihano byo kwishyura amafaranga ndetse no gufungwa kugeza kumyaka itatu.
Umuvugizi wa minisiteri y’ububanyi n’amahanga w’Ubudage akaba yaratangaje ko umuntu wese muri iki gihugu uzagaragaza kukarubanda ko ashyigikiye ubushotoranyi Uburusiya buri gukorera muri Ukraine ashobora gukurikiranwa mu bushinjacyaha.
Mu gihugu cy’Ubudage umuntu wese uzerekana mu ruhame , akandika ku modoka cyangwa inzu iyi nyuguti Z azabihanirwa bikomeye.
Hari umukinnyi wu mu Russia w’Imikino ngororangingo wagaragaye afata igihembo kumyambaro ye hariho ikirangantego cy’inyuguti ya ‘Z’.