Ese n’iki The Ben ari bukore ngo indirimbo ye nshya ‘Ni Forever’ yasibwe kuri Youtube yongere igaruke? Gukunda ibya macye bimukozeho/ Dore icyo abivuzeho

Umuhanzi The Ben wari wibereye mu bihe byiza aryohewe n’iminsi mikuru , nyuma yo gukora ubukwe bw’agatangaza akanashyira hanze indirimbo yari ikunzwe cyane inarebwa n’abatari bacye kuri Youtube , yaje kurogowa n’isibwa ryayo ryatunguranye kuburyo ari gukora igishoboka cyose ngo igarurweho.

Nyuma y’igihe kinini adasohora indirimbo maze kubera igitutu cy’abafana agasohora iyitwa ‘Ni Forever’ yari imaze iminsi 9 imaze no kurebwa n’abarenga miliyoni bari bayishimiye batunguwe no kuyibura kurubuga rwa Youtube.

Ushatse kureba iyi ndirimbo ‘Ni Forever” kuri Youtube bakwereka ko yarezwe na kompanyi yitwa Drone Skyline ldtkubera mashusho yabo bakoresheje nta ruhushya babahaye.

Mu mashusho y’iyi ndirimbo itangira hagaragaramo ishyamba rya nyungwe baba bari kwerekezamo we n’umugore we aba ari kuririmbira , ariko igihari n’uko ariya mashusho ya Drone atari ayabo kuko bifashishije ayabandi ari nabo batumye indirimbo ye isibwa.

Kugirango iyi ndirimbo igaruke birasaba ko The Ben yavugisha ba nyiri ariya mashusho yari yibye akabishyura cyangwa se bakanamuhakanira bitewe n’icyo bo bayafatiye , mu gihe nta bwumvikane bubayeho hagati ya The Ben n’iyi kompanyi ya Drone Skyline byamusaba kuyavanamo agakora indi video itarimo amashusho y’abandi.

Aha ushobora kwibaza icyatumye The Ben akoresha amashusho yabandi , ariko ikigaragara n’uko ubwo yakoraga iyi ndirimbo atifuje gushoramo menshi ngo anabishyiremo imbaraga azane Drone ye ndetse yake n’uruhushya yifatire aye mashusho anarimo , dore ko aribwo byari kuba byiza kurusha uko yakwihutira gutoragura cyangwa kwifashisha iby’ubuntu.

Mu kanya gashize uyu muhanzi The Ben yahise aha ubutumwa bwihuse abakunzi be avugako iyi ndirimbo yahuye n’ikibazo kubera ukutumvika neza hagati ye na nyiri amashusho  , ndetse anarenzaho ko we n’ikipe ye bari gukora ibishoboka byose ngo yongere igaragare kuri Youtube , dore ko yari imaze gukundwa na benshi.

BAKUNZI B’IKINYAMAKURU BABITIMES.COM TURAGUSABA KUDUSHYIGIKIRA UGAKANDA HANO MAZE UKORE FOLLOW NA LIKE KURI FACEBOOK PAGE YA BABI TIMES KUGIRANGO AMAKURU AJYE AKUGERAHO MBERE AKIRI MASHYA 
BAKUNZI B’IKINYAMAKURU BABITIMES.COM TURAGUSABA KUDUSHYIGIKIRA UGAKANDA HANO MAZE UKORE FOLLOW NA LIKE KURI INSTAGRAM YA BABI TIMES KUGIRANGO AMAKURU AJYE AKUGERAHO MBERE AKIRI MASHYA
Facebook Comments Box

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.