Ese uyu n’umutego Al Hilal yaba yateze Rayon Sports yamaze gufata rutema ikirere?

Mu gihe Rayon Sports iri mu ndege yerekeza muri Libya, amakuru avuga ko amakipe yo muri iki gihugu azakina Imikino Nyafurika yamaze gusaba CAF ko imikino yazakinwa mu cyumweru gitaha kubera kunamira abahitanywe n’ibiza.

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kabiri, Rayon Sports yahagurutse mu Rwanda yerekeza muri Libya aho ku wa Gatanu w’iki cyumweru ifite umukino w’ijonjora rya 2 rya CAF Confederation Cup na Al Hilal Benghazi.

Bivugwa ko Al Hilal yamaze gusaba CAF ko bazakina ku wa Gatanu w’icyumweru gitaha tariki ya 22 Nzeri 2023 kubera icyunamo cyo kunamira abahitanywe n’ibiza muri iki gihigu, mu gihe CAF yabyemera bivuze ko Rayon Sports yamara muri iki gihugu hafi ibyumweru bibiri itegereje.

Muri Libya hamaze iminsi imvura nyinshi yasenyeye abaturage benshi ndetse bamwe bakahasiga ubuzima.

Facebook Comments Box

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.