Ese wari uziko kwivugisha kenshi mu buryo budasanzwe ukabikora usohora ijwi nk’uganira n’abandi, bishobora kuba ikimenyetso cy’indwara ya ‘Schizophrenia’ yo kuva ku murongo k’ubwonko?Ubushakashatsi!

Ubushakashatsi bugaragaza ko nubwo kwivugisha ari ibintu bisanzwe byakorwa na buri wese, bishobora kurenga bikaba ikimenyetso cy’uko utangiye kwibasirwa n’agahinda gakabije, ubwigunge, umuhangayiko ndetse n’ihahamuka ryavamo indwara zo mu mutwe.

Ubwo bushakashatsi bwagaragaje ko iyo abantu biganirije ku byo banyuzemo, bibafasha kubyumva neza bakagira isomo babikuramo.

Urubuga rwo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika rwandika inkuru z’ubushakashatsi ku buzima, Web Medecine, muri 2021 rwatangaje ko kwivugisha kenshi mu buryo budasanzwe ukabikora usohora ijwi nk’uganira n’abandi, bishobora kuba ikimenyetso cy’indwara ya ‘Schizophrenia’ yo kuva ku murongo k’ubwonko.

Iyi ndwara yibasira abantu bari kuba mu bihe by’umuhangayiko ukabije batewe n’impamvu zitandukanye zirimo nk’ibikomere byo guhohoterwa, kubura uwo wakundaga wenda apfuye cyangwa mugatandukana, gutakaza akazi no kugira ubukene bukabije, kubura aho uba ndetse n’ibindi.

Yibasira kandi abakoresha ibiyobyabwenge birimo urumogi n’ibindi, ndetse ikaba yanaturuka ku ruhererekane rw’imiryango. Ufite iyi ndwara atangira kuvuga ibintu biterekeranye, kwivanga kw’ibitekerezo agacanganyukirwa agatangira kwivugisha, rimwe na rimwe akaba yatangira kubona cyangwa kumva ibintu bidahari.

Miliyoni 24 z’abatuye Isi barwaye iyi ndwara, aho nibura umuntu umwe muri 300 bo muri buri gihugu aba ayirwaye. Mu bayirwaye bose, abari munsi ya 33% ni bo babona ubuvuzi, mu gihe 60% by’abayirwaye bibasirwa n’ibibazo bitandukanye birimo ihezwa no guhabwa akato kubera uburyo bivugisha bikabije, ndetse bakabuzwa uburenganzira mu buryo bumwe cyangwa ubundi.

Web Medecine yagaragaje ko mu bantu bakuru bakoreweho ubushakashatsi binyuze mu biganiro, 96% muri bo bavuze ko biganiriza ariko amajwi ntasohoke, mu gihe 25% bo bavuze ko bivugisha cyane amajwi agasohoka.

Mu 2022, urubuga rwa Very Well Health rwatangaje ko ubusanzwe kwivugisha ari ibintu bisanzwe kandi hari igihe bitanga umusaruro mwiza, ariko ko ukwiriye kumenya kubitandukanya no kuba watangiye kwivugisha ubitewe n’ibibazo bikugarije.

Rugaragaza ko ubundi kwivugisha ukavuga cyane ijwi rigasohoka bitangira umwana afite imyaka ibiri cyangwa itatu, ariko ko iyo igeze kuri itanu bitangira kugabanuka akivugisha ariko bikaguma imbere muri we ntasohore ijwi.

Ubushakashatsi bugaragaza ko kwivugisha ugasohora ijwi bikunze kuba ku muntu wakuze ari we mwana wenyine mu rugo, ndetse no ku bantu bakunda kuba mu buzima bwa bonyine ntibamarane igihe kinini n’abandi.

Web Medecine ivuga ko ubundi kwivugisha bifasha umuntu gusubiza amarangamutima ye ku murongo, kwiremamo imbaraga n’icyizere, ndetse no gufasha umuntu gashaka igisubizo cy’ibibazo bye muri cya gihe yiganiriza.

Ubwo bushakashatsi bwagaragaje ko iyo abantu biganirije ku byo banyuzemo, bibafasha kubyumva neza bakagira isomo babikuramo, bikabafasha gufata imyanzuro mu buryo bworoshye ndetse no kugira imbaraga zo gukora ibyo bari bararetse gukora.

Gusa, uru rubuga rugaragaza ko iyo kwivugisha cyane byamaze kuba ikimenyetso cy’uko umuntu afite ibibazo mu buzima bwe bwo mu mutwe birimo n’indwara ya ‘Schizophrenia’, aba akwiye kwegera abaganga bakamukurikirana hakiri kare kugira ngo bidashyira ubuzima bwe mu kaga karuseho.

Ufite iyi ndwara atangira kuvuga ibintu biterekeranye, kwivanga kw’ibitekerezo agacanganyukirwa agatangira kwivugisha

Yanditswe na Idukunda Kayihura Emma Sabine

Kuya 3 Gicurasi 2023 saa 09:26

Facebook Comments Box

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.