Ethiopia: Abasirikare 50 ba RDF basoje amasomo yo gutwara indege

Ingabo z’u Rwanda zirwanira mu kirere zungutse abapilote bashya 50 basoje amasomo muri Ethiopia mu byo gutwara indege no kuzikanika.

Abasirikare 50 basoje amasomo mu byo gutwara indege

Abasirikare 50 basoje amasomo mu byo gutwara indege

Umugaba mukuru w’Ingabo zirwanira mu kirere Maj. Gen Charles Karamba wari witabiriye uyu muhango, yashimiye Guverinoma ya Ethiopia ku masomo yahaye ingabo z’u Rwanda, avuga ko bigaragaza ubuvandimwe buranga ibihugu byombi.

Yagize ati “Ndashimira ishuri ryigisha ingabo zirwanira mu kirere ku myaka ibiri bamaze baduhugura. Nkashimira n’abasoje amasomo ku kazi keza bakoze, ariko nkabibutsa ko imyitozo myiza igaragarira mu kazi. Ndizera ko ibyo bize bizatugirira akamaro twese.”

Mu basoje amasomo harimo abakobwa barindwi, nabo bize gukanika, gutwara, gukora iby’insinga no kuyobora indege.

U Rwanda na Ethiopia bifitanye umubano w’imyaka 20 mu by’ubufatanye mu gisirikare, mu bwubatsi no mu buvuzi.

Facebook Comments Box

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.