Ethiopia: Perezida Kagame yavuzwe ibigwi, anagabirwa INKA

Umubano w’u Rwanda na Ethiopia wageze ku yindi ntera nyuma y’uko Minisitiri w’Intebe w’iki gihugu Abiy Ahmed agabiye Perezida Kagame inka akanamumenyesha ko atari Perezida w’u Rwanda gusa.

Perezida Kagame yagabiwe inka n

Perezida Kagame yagabiwe inka n’inyana yayo

Mu muco nyarwanda inka ni ikimenyetso gikomeye cy’ubucuti kandi abahanye inka birenga ubucuti bukaba ubuvandimwe.

Gusa ku iyi nshuro ntibyari ugutsura umubano hagati y’ibihugu byombi, Ethiopia n’u Rwanda, kuko bisanzwe bifitanye amateka aturuka no ku gihe cyo kwibohora k’u Rwanda.

Minisitiri Ahmed, uri na mushya muri Guverinoma, yashimangiraga ubuvandimwe bwaranze u Rwanda na Ethiopia kandi bukanakomezwa n’aboyobozi batandukanye bayoboye iki gihugu mu myaka ishize uhereye kuri Nyakwigendera Meles Zenawi, ugakurikizaho na Hailemariam Desalegn waherukaga.

Perezida Kagame yageze muri iki gihugu kuwa Kane tariki 24 Gicurasi, aturutse mu Bufaransa mu nama y’ikoranabuhanga yari yitabiriye. Muri Ethiopia, yatemberejwe mu bice bitandukanye birimo n’igice kigezweho cyahariwe inganda.

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu ni bwo Minisitiri Ahmed yakiriye Perezida Kagame ku meza, anamugabira inka n’inyana yayo.

Minisitiri w

Minisitiri w’Intebe Ahmed yavuze ibigwi Perezida Kagame

Minisitiri Ahmed yashimiye Perezida Kagame uburyo ari impirimbanyi y’u Rwanda na Afurika kubera uburyo yabohoye igihugu cye n’uburyo akomeza gushaka ukwibohora kwa Afurika.

Yagize ati “Kagame si Perezida w’u Rwanda gusa ahubwo afite n’ubushishozi n’ubuhanga mu kuyobora umugabane wa Afurika no gutuma ugenda wihuza mu by’ubukungu, anafite ubuhanga mu gushyira mu bikorwa inzozi abakurambere batekerereje Afurika.”

Yanakanguriye Abanyafurika bose gusura u Rwanda bakirebera ibitangaza, abibutsa ko Umunyafurika wese uje mu Rwanda nta viza akenera.

Perezida Kagame yashimye inka yahawe anavuga ko imwibutsa ibintu byinshi bishingiye ku muco yabonye iki gihugu gihuriyeho n’u Rwanda.

Ati “Twagize ibihe byiza n’ibiganiro bifite akamaro. Tuzakomeza kugendererana kandi twizeye ko na Minisitiri w’Intebe n’abandi bayobozi bo mu karere n’abavandimwe bose nabo bazasura igihugu cyacu.”

Perezida Kagame na we yamuhaye impano y

Perezida Kagame na we yamuhaye impano y’igishushanyo cy’intore ihamiriza

Perezida Kagame na we yagendeye Minisitiri Ahmed igishushanyo cy’intore, yavuze ko gisobanuye ko “umushumba wese cyangwa umuyobozi w’igihugu aba agomba kuyobora neza ariko mu muco wa Kinyarwanda akaba agomba no kuba intore.”

Facebook Comments Box

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.