Perezida wa Leta zunze Ubumwe za Amerika Donald Trump, ku wa 28 Gicurasi 2020, yashyize umukono ku Iteka rigabanya ubudahangarwa buhabwa imbuga nkoranyambaga mu nkiko, kuko itegeko ryo mu mwaka wa 1996, rivuga ko imbuga nkoranyambaga nka Facebook, Twitter, YouTube na Google bitakurikiranwa mu nkiko bizira ibyo ababikoresha banditse, kandi bikaba bishobora kugira icyo byahindura ku byo abantu bashyira kuri izo mbuga.
Trump avuga ko ibi ari ukuziha uburenganzira burenze mu kugenzura ibitekerezo by’abazikoresha. Mu gushimangira impamvu y’iri teka, yatanze urugero agira ati: “Ibaze ukoresha umuyoboro runaka uhamagara umuntu, ba nyiri uwo muyoboro bagahindura ibyo uvuga, uwo ubwira akumva ibyo bashaka ko uvuga wowe utabivuze”. Yavuze kandi ko agiye gusaba ibigo bikomeye muri Amerika kugabanya amafaranga biha imbuga nkoranyambaga.
Mark Zuckerberg washinze akaba ari na we muyobozi mukuru wa Facebook, yatangaje ko yitandukanyije na Twitter, ndetse ko ibyo Twitter yakoze Facebook idashobora kubikora.
Mu kiganiro yagiranye n’igitangazamakuru Fox News, yagize ati: “Nizeye nkomeje cyane ko Facebook idashobora kuba umusifuzi w’ibyo abantu bavuga ku mbuga nkoranyamabaga. Ntitwivanga mu bitekerezo byaba ibya politiki n’ubuzima bw’abantu. Icyo tutakwemerera gusa, ni ibitekerezo bifite aho bihuriye n’iterabwoba cyangwa ibyahungabanya umutekano mu gihugu.”
Trump yanditse kuri urwo rubuga rwa Twitter avuga ko gutora hakoreshejwe uburyo bw’ikoranabuhanga, hoherezwa impapuro z’itora ku iposita kugira ngo abaturage bari hirya no hino batore, bishobora gutuma amatora ataba mu mucyo, kuko byateza ubujura mu matora. Munsi y’iyi nyandiko ya Trump, Twitter yahise isubiza ko ubu butumwa bwa Trump ababusoma bakwiye kubwitondera kuko ari amakuru adafitiye gihamya.
Perezida Trump, ukurikirwa n’abasaga miliyoni 80 kuri Twitter, yavuze ko Twitter nidahindura imikorere, azafunga urukuta rwe.