Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Cameroun ryafashe umwanzuro wo gufasha abakinnyi bakina shampiyona zose mu guhangana n’ingaruka za Coronavirus
Mu rwego rwo guhangana n’ubukene bwakuruwe n’icyorezo cya Coronavirus cyibasiye isi, Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Cameroun (FECAFOOT), ryafashe umwanzuro wo kugabanya amafaranga asaga 61,681,572 Frws abakinnyi 1040 bakina shampiyona y’icyiciro cya mbere n’icya kabiri mu bagabo ndetse na shampiyona y’icyiciro cya mbere mu bagore.
Buri mukinnyi w’icyiciro cya mbere mu bagabo azahabwa ama CFA 50000 (77,101 Frws), icyiciro cya kabiri mu bagabo buri wese azahabwa ama CFA 30000 (46,261 Frws) naho abakina icyiciro cya mbere muri shampiyona y’abagore bahabwe ama CFA 25000 (38,550 Frws).
Nk’uko tubukesha ibinyamakuru byo muri Cameroun, buri kipe yasabwe gutanga lisiti y’abakinnyi 25 mu makipe 32 y’abagabo, ndetse na 12 akina shampiyona y’abagore, bakaza guhita amafaranga yabo yoherezwa kuri telephone zabo.
Usibye muri Cameroun,amashyirahamwe y’imikino yagiye icyo agenera abakinnyi cyangwa se Leta mu guhangana n’iki cyorezo, nk’aho muri Uganda FUFA yatanze Toni 12 n’igice z’umuceri zo gufasha abakinnyi, abatoza n’abasifuzi, muri Ethiopia naho bakaba baratanze agera kuri miliyoni 171 Frws.