Félix Tshisekedi niwe watsindiye kuyobora Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, nk’uko byatangajwe na (CENI) ariyo komisiyo y’amatora muri iki gihugu mu ijoro ryo kuri uyu wa gatatu rishyira uwa kane tariki 10/01/2019.
Matin Fayulu yaje ku mwanya wa kabiri mu gihe Emmanuel Ramazani Shadary aza ku mwanya wa gatatu mu byavuye mu matora y’umukuru w’igihugu by’agateganyo, amatora yabaye tariki 30/12/2018.
Félix Tshisekedi w’imyaka 56 yatowe n’amajwi 7,051,013 bingana na 38,57%, mu gihe Matin Fayulu yaje ku mwanya wa kabiri n’amajwi 6,366,732 bihwanye na 34,83%, naho Emmanuel Ramazani Shadary, agira amajwi 4,357,359 angana na 23,84%.
Corneille Naanga perezida wa komisiyo y’amatora yatangaje ko abatoye bagera kuri 47,56%, ni ukuvuga 18,329,318 by’abanyekongo basaga miliyoni 40 bari bemerewe gutora.
Aya majwi yatangajwe muri iri joro ryakeye, nyuma y’amasaha menshi abantu bategereje ibiva mu matora. Bamwe bakaba batekereza ko hari abatsinzwe bahita batanga ikireko mu rukiko rushinzwe kurengera itegeko nshinga bahakana ibyavuye mu matora.
Benshi muri Congo bahise bajya mumuhanda bishimira insinzi ya Felix Tshisekedi, umuhungu wa Étienne Tshisekedi, umugabo warwanyije ingoma zose kuva Congo yabona ubwigenge kugeza apfuye mu 2017, akaba yarayoboraga ishyaka rye riharanira demokarasi n’iterambere ry’abaturage, ishyaka yanasigiye umuhungu we ubu wabaye perezida wa Congo.
ku nshuro ya mbere kuva iki gihugu cyabona ubwigenge, kigize ihererekanya ry’ubutegetsi ribaye mu mahoro, kuko abandi bose bayoboye Congo bagiye bavaho mu mvururu za politike ziganjemo ihirikwa ry’ubutegetsi cyangwa se kwicwa.
Muri bo barimo na Laurent-Désiré Kabila wishiwe mu 2001 n’abamurindaga, ahita asimburwa n’umuhungu we Joseph Kabila Kabange, perezida wa RDC ucyuye igihe.