Ferwafa yagize icyo ivuga ku ikipe izahagararira u Rwanda muri CAF Confederation Cup

Hakomeje kwibazwa ikipe izahagararira u Rwanda mu irushanwa “CAF Confederation Cup”, mu gihe irushanwa risanzwe ritanga ikipe isohoka ritasojwe.

Hashize iminsi ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda Ferwafa rifashe umwanzuro wo gusoza umwaka w’imikino, aho shampiyona yahagaritswe hagafatwa umwanzuro wo guha ikipe ya APR FC igikombe ndetse binemezwa ko ari yo izahagararira u Rwanda mu marushanwa ya CAF Champions League.

Ferwafa kandi yanafashe umwanzuro wo gusesa igikombe cy’Amahoro cyari kimaze gukinwaho imikino y’ijonjora ry’ibanze, ariko ntihatangazwa ikipe izahagararira u Rwanda muri CAF Confederation Cup, aho ubusanzwe hasohoka ikipe yatwaye iki gikombe.

Rayon Sports na AS Kigali, buri yose yiteguye gusohoka

Rayon Sports na AS Kigali, buri yose yiteguye gusohoka

Nyuma yaho hakomeje impaka abenshi bibaza ikipe izahagararira u Rwanda, aho ikipe ya AS Kigali yegukanye iki gikombe umwaka ushize ubu ivuga ko ari yo yumva igomba guhagararira u Rwanda ikurikije itegeko rya 2019/2020, na Rayon Sports ikavuga ko izasohoka kuko yabaye iya kabiri muri shampiyona.

Mu kiganiro Umunyamabanga Mukuru wa AS Kigali Gasana Francis yagiranye na KT Radio kuri uyu wa Gatatu tariki 08/07/2020, yatangaje ko kugeza ubu biteguye kuba basohokera u Rwanda kuko itegeko ribibemerera.

Mu itegeko ryagengaga iri rushanwa ry’umwaka ushize ryashyizweho umukono na Perezida wa CAF Ahmad Ahmad Tariki 17/07/2020, rivuga ko mu gihe igikombe cy’Igihugu kitabaye, ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri icyo gihugu rishobora kohereza ikipe yari yakinnye iryo rushanwa mu mwaka wabanje.

Mu gushaka kumenya niba FERWAFA yaba yarafashe umwanzuro ku ikipe izasohoka, twiyambaje Umuvugizi w’iri shyirahamwe akanaba Umuyobozi w’ishami rishinzwe amarushanwa muri Ferwafa Bonnie Mugabe atubwira icyo CAF na Ferwafa baba bafata kuri uyu mwanzuro.

Boonie Mugabe, yavuze ko nta mwanzuro wari wafatwa kugeza ubu

Boonie Mugabe, yavuze ko nta mwanzuro wari wafatwa kugeza ubu

Yagize ati “Nta kintu CAF yari yadutangariza ku bijyanye n’amakipe azahagararira u Rwanda mu marushanwa ya CAF mu mwaka w’imikino utaha, Ferwafa nayo kugeza ubu nta mwanzuro yari yafata, Komite Nyobozi ya Ferwafa niterana ngo ibyigeho ni bwo hazamenyekana ikipe izasohoka”

Facebook Comments Box

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.