Ferwafa yamenyesheje Rayon Sports ko itemerewe kwandikisha abakinnyi bashya itarishyura Ivan Minnaert

Akanama gashinzwe imyitwarire muri FERWAFA katangaje ko ikipe ya Rayon Sports itemerewe kugira umukinnyi mushya yandikisha, igihe cyose itarishyura umutoza Ivan Minnaert.

Nyuma y’aho iminsi 60 y’inyongera ikipe ya Rayon Sports yari ihawe ngo ibe yishyuye umutoza Ivan Minnaert yarangiye atishyuuwe, akanama gashinzwe imyitwarire muri Ferwafa nyuma yo guterana kamaze gutanga umwanzuro mushya kuri iki kibazo.


Aka kanama nyuma yo gusanga iyi minsi yararangiye Rayon Sports idakoze ibyo yasabwaga, katangaje ko ikipe ya Rayon Sports itemerewe kugira umukinnyi n’umwe yandikisha mu gihe cyose yaba itarishyura umutoza Ivan Minnaert.

Tariki 22/12/2019, ni bwo Komisiyo y’ubujurire muri Ferwafa yari yategetse ikipe ya Rayon Sports kwishyura uyu mutoza Amadolari 14,320 ndetse n’ibihumbi 500 Frws nk’igihembo cy’umunyamategeko, gusa aya nyuma y’aho Ivan Minnaert yasabye Ferwafa ko yasaba Rayon Sports gushyira mu bikorwa uyu mwanzuro.

Tariki 01/07/2020, ni bwo Rayon Sports yaje guhabwa iminsi 60 y’inyongera ngo ibe yamaze kwsishyura uyu mutoza, iza kurangira tariki 02/09/2020 n’ubundi aya mafaranga atishyuwe, ari cyo cyatumye aka kanama gafata umwanzuro wo kubuza rayon Sports kwandikisha abakinnyi bashya, igikorwa kizarangira tariki 22/10/2020.




Facebook Comments Box

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.