Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda ryamaze kumenyesha amakipe ya Gicumbi na Heroes ko icyemezo cyafashwe cyo kumanuka mu cyicoro cya kabiri kidahinduka
Tariki 22/05/2020 ni bwo komite nyobozi ya Ferwafa yari yateranye ifata umwanzuro ku isozwa rya shampiyona y’icyiciro cya mbere, aho hafashwe umwanzuro ko APR FC yegukana igikombe cya shampiyona, naho Gicumbi na Heroes FC zigasubizwa mu cyiciro cya kabiri.
Nyuma y’iyi myanzuro, ikipe ya Gicumbi na Heores zahise zijuririra uyu mwanzuro wo kumanurwa mu cyiciro cya kabiri, ubujurire bwagejejwe muri Ferwafa ariko hemezwa ko nta shingiro ikirego cy’aya makipe yombi gifite.
Komisiyo y’Ubujurire muri FERWAFA icyo gihe yavuze ko ubujurire bwa Gicumbi F.C na Heroes F.C nta shingiro bufite ndtese kandi ko icyemezo cya Komite Nyobozi ya FERWAFA cyo kuwa 22/05/2020 cyo kumanura mu cyiciro cya kabiri amakipe Gicumbi F.C na Heroes F.C kidahindutse.
Aya makipe yombi ntiyanyuzwe ahubwo yahise atangaza ko agomba kujyana ikirego mu rukiko mpanabyaha rwa siporo rwa FIFA ruherereye I Luasanne mu Busuwisi.
Kuri uyu wa Gatatu, ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda Ferwafa, ryongeye kumenyesha aya makipe yombi ko agomba gukina icyiciro cya kabiri mu mwaka utaha w’imikino wa 2020/2021.
Mu kiganiro KT Sports cya KT Radio cyo kuri uyu wa Kane, Umunyamabanga Mukuru wa Gicumbi Antoine Dukuzimana, yavuze ko bakiriye ubutumwa bubamenyesha ko bagomba kuzakina icyiciro cya kabiri bidasubirwaho, ariko bagomba gukomeza gushaka ubutabera
“Ubutumwa twarabubonye nk’ibisanzwe ntabwo twigeze tubyishimira, turimo gutegura uburyo twakomeza guharanira uburengazira bwacu bwo kuguma mu cyiciro cya mbere”
“Turandikira inteko rusange kuko inzego twandikiye ntabwo zahaye agaciro ibyo abanyamuryango bari bifashe nk’icyemezo, kandi ntekereza ko byanze bikunze abanyamuryango bagenzi bacu bazaturenganura”
Avuga kandi ko inteko rusange nk’urwego rukuru umwanzuro wose bazafata biteguye kuwemera n’iyo byaba ari ukwemeza ko bamanuka mu cyiciro cya kabiri, aho anavuga ko Inteko rusange yari yafashe umwanzuro wo guha APR FC igikombe ariko Gicumbi na Heroes zikaguma mu cyiciro cya mbere