Festival yagombaga guhuriza mu Rwanda ibihugu 11 muri Basketball yasubitswe

Muri Kanama 2020 mu Rwanda hagombaga kubera iserukiramuco ry’umukino wa Basketball, ubu ryamaze gusubikwa kubera icyorezo cya Coronavirus.

Ku wa Kane tariki 20 Gashyantare 2020 ni bwo Perezida wa Republika Paul Kagame yatangije ku mugaragaro iserukiramuco ry’umukino wa Basketball ryagombaga kuzabera mu Rwanda rikamara icyumweru kuva tariki 16 kugera tariki 22/08/2020.

Perezida wa Republika Paul Kagame ubwo yatangizaga ku mugaragaro iri serukiramuco

Perezida wa Republika Paul Kagame ubwo yatangizaga ku mugaragaro iri serukiramuco

Byari biteganyijwe ko rizahuza urubyiruko rusaga 200 rwo mu bihugu 11 bya Afurika ari byo u Rwanda, Kenya, Uganda, Tanzania, DR Congo, Somalia, South Sudan, Nigeria, Senegal, Mali, Cameroun,

Ni ubwa mbere iri serukiramuco ryagombaga guhuriza hamwe ibi bihugu, aho ubusanzwe ibikorwa bya Giants of Africa byajyaga bigira igihugu kimwe biberamo, bigahuza n’abakinnyi bo muri icyo gihugu nk’uko byabereye mu Rwanda mu mwaka wa 2018.

Masai Ujili watangije uyu muryango wa Giants of Africa

Masai Ujili watangije uyu muryango wa Giants of Africa

Uyu muryango wa Giants of Africa wateguye iyi Festival, washinzwe na Ujili Masai utangira ukorera muri Nigeria ari na ho avuka, nyuma utangira no gukorera mu bindi bihugu byo muri Afurika, uyu muryango ukaba uhuza abanyafurika bakina cyangwa bakinnye muri Shampiyona ya Leta Zunze ubumwe za Amerika (NBA), ukaba ufite intego zo guteza imbere Basketball uhereye mu bakiri bato.

Facebook Comments Box

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.