Urwandiko umusizi w’Umufaransa wo mu kinyejana cya 19 witwa Charles Baudelaire yanditse avuga ko agiye kwiyahura rwaguzwe ibihumbi 267$ ahwanye na miliyoni zisaga 230Frw.
Ni urwandiko yanditse ku itariki 30 Kamena mu 1845, arwandikiye Jeanne Duval wari ihabara ye.
Icyo gihe Charles Baudelaire yarafite imyaka 24 ubwo yandikiraga uwo mukobwa, amubwira ko arambiwe kubaho, nyamara kwiyahura ntibyamuhiriye.
Umusizi Baudelaire yagerageje kwiyahura yitera ibyuma mu gatuza, ariko ntiyashobora kuzuza umugambi we wo kwiyica, ndetse yaje kubaho indi myaka 22, apfa mu 1867 afite imyaka 46 azize indwara ya syphilis ifata mu myanya ndangagitsina.
Mu ibaruwa ye, Baudelaire yabwiraga Jeanne Duval ko agiye kwivutsa ubuzima, agira ati: “Iyi baruwa urajya kuyisoma ntakiriho……Ndiyahuye kubera ko sinkifuza kubaho no gukomeza kwikorera umutwaro wo gusinzira bwacya ngakanguka bityo bityo.”
Igisigo cya Charles Baudelaire kirekire yise ‘Les Fleurs du Mal’, ni cyo cyamugize icyamamare cyane, ndetse aba isoko y’inganzo ku basizi benshi b’Abafaransa.