Guy-Bertrand Mapangou, Minisitiri w’itumanaho muri Gabon aravuga ko agatsiko agatsiko k’abasirikare bato bigerezaho bagerageje guhirika ubutegetsi batawe muri yombi.
Uyu muyobozi avuze kandi ko ibintu biba bigiye mu buryo mu murwa mukuru Libreville mu masaha ari hagati y’abiri cyangwa se atatu.
RFI iravuga ko mu murwa mukuru abantu bagumye mungo zabo, mu gihe bategereje kumenya aho ibintu byerekeza.
Umuturage witwa Alain yagize ati “ndi kwerekeza ku kibuga cy’indege, ariko abantu ni bake cyane mu muhanda. Amaduka yose n’amasoko birafunze”.
Perezida wa Komisiyo y’Umuryango w’ubumwe bwa Afurika, Moussa Faki Mahamat abinyujije kuri twitter, yamaganye iri hirikwa ry’ubutegetsi avuga ko yamaganye ihererekanya ry’ubutegetsi ridashingiye ku itegekonshinga.
Ubutumwa bwa Perezida wa komisiyo y’umuryango wa Afurika yunze ubumwe
L’union africaine condamne fermement la tentative de coup d’Etat intervenue ce matin au #Gabon. Je réaffirme le rejet par l’UA de tout changement anticonstitutionnel .
— Moussa Faki Mahamat (@AUC_MoussaFaki) January 7, 2019