Imodoka yo mu gihugu cya Tanzania ifite Plaque T322DSH yo mu bwoko bwa ‘Camion Actros’, yafashwe n’inkongi y’umuriro mu muhanda Kigali-Musanze Polisi iratabara.
Ibyo byabaye saa sita n’igice kuri uyu wa Mbere tariki 31 Kanama 2020, mu Karere ka Gakenke ahazwi ku izina ryo ‘Murya Bazira’, aho yari ipakiye ifu y’ibigori (Pate Jaune) mu birometero bike mbere y’uko igera mu Mujyi wa Musanze.
Umunyamabanga nshingwabiorwa w’Umurenge wa Cyabingo, Mukeshimana Alice, yabwiye Kigali Today ko hataramenyekana icyateye iyo nkongi.
Ati “Ni byo iyo kamyo yafashwe n’inkongi y’umuriro ariko ntiharamenyekana impamvu yateye ibyo. Yari ipakiye ifu y’ibigori, ishami rya Polisi rishinzwe kuzimya inkongi ryahise ritabara barayizimya, ariko impamvu yabiteye kugeza ubu ntabwo ndayimenya”.
Umwe mu baturage babonye iyo modoka ishya, yabwiye Kigali Today ko yabaye igikata ikoni ryo mu isoko ryo Murya Bazira amapine afatwa n’umuriro.
Ngo umushoferi yahise aza acomokora igice cy’imbere cya kabine, uko amapine yashyaga akongeza n’igice cyo hejuru, ifu y’ibigori itangira gushya.
Kugeza ubu ntiharashyirwa ahagaragara agaciro k’ibyangiritse kuri iyo kamyo n’agaciro k’ibyangiritse mu byo yari ipakiye.