Imvura yaguye mu ijoro rishyira tariki 29 Mata 2020, yangije imyaka y’abaturage bahinze mu nkuka z’umugezi wa Mukungwa, ihinze ku buso bwa hegitari 32.
Icyo gishanga cyari gihinzemo ibihingwa binyuranye birimo umuceri, ibijumba, imboga n’ibindi, cyose cyarengewe n’amazi y’imvura, ku buryo nta kintu na kimwe abaturage babashije kuramura nk’uko Kigali Today yabitangarijwe n’Umuyobozi w’Akarere ka Gakenke Nzamwita Déogratis.
Yagize ati “Igishanga cyose gihinze ku buso bwa hegitari 32 cyarengewe, ku buryo nta kintu umuturage azabasha kuramuramo, kuko haruzuye amazi afunga n’umuhanda.
Imirenge itatu yibasiwe n’icyo kibazo cy’ibiza ni Mugunga, Muzo n’epfo mu Murenge wa Mataba. Umuceri wari hafi kwera, uhinze kuri hegitari enye wose warengewe kandi wari mwiza aho wari utegerejwemo toni nyinshi”.
Uwo muyobozi yavuze ko nyuma y’icyo kibazo, Umuryango utabara Imbabare (Croix Rouge) watabaye, mu rwego rwo gushaka ubufasha bwihuse kuri abo baturage imvura yangirije imyaka yari yeze.
Agira ati “Ni igihombo ariko mu rwego rwo kubatabariza twavuganye na Croix Rouge, hari umukozi wacu wagiye ahabereye ibyo biza ajyana n’abakozi ba Croix Rouge, kugira ngo hakorwe ibarura ry’ibyangiritse, bakore urutonde rw’abahinzemo mu rwego rwo kubagoboka”.
Kuba Croix Rouge ije gufasha abo baturage bangirijwe n’ibiza si ubwa mbere, kuko no mu mwaka ushize uwo muryango wagobotse abaturage, aho buri muturage yahawe amafaranga agera ku bihumbi 72.
Umuyobozi w’Akarere akaba afite icyizere ko no muri uyu mwaka hari icyo Croix Rouge izakora, kugira ngo abo baturage badahura n’inzara.
Ati “Umwaka ushize Croix Rouge yari yagiye iha buri muturage amafaranga ibihumbi 72. Uyu mwaka ntabwo tuzi ayo bazatanga, ariko hari amafaranga azatangwa kuri abo bahuye n’ibyo biza mu rwego rwo kubarinda inzara”.
Uwo muyobozi arasaba abaturage bahuye n’ibyo biza kudacika intege bagatangira guhinga ibinyabijumba, ibinyampeke n’imbogamu misozi, muri iki gihe imvura itaragenda. Ni mu rwego rwo kwirinda ko bagira ikibazo cy’inzara mu myaka iri imbere.
Nzamwita yasabye kandi abaturage kutazongera guhinga umuceri mu kwezi kwa mbere n’ukwa kabiri, abasaba kujya bawuhinga mu mezi adakunze kugira imvura nyinshi.
Ati “Inama nabagira ni uko uyu muceri bahinga muri aya mezi y’ukwa mbere cyangwa ukwezi kwa kabiri rwose twawureka burundu, tukajya tuwuhinga mu mpera z’ukwezi kwa gatanu. Iyo bawuhinze mu kwezi kwa gatanu, mu mezi y’ukwa karindi n’ukwa munani uba weze kandi nta kibazo cy’ibiza uhura na cyo”.
Ibyo biza bibaye mu gihe abaturage bari baramaze kwigurira imashini itonora umuceri, aho uwo bari bamaze gusarura no gutunganya waguraga amafaranga 650 ku kilo.