Gakenke: Nta mpungenge z’ibiribwa abaturage bafite muri ibi bihe bya COVID-19

Abaturage n’ubuyobozi bw’Akarere ka Gakenke barishimira uburyo bazamuye urwego rw’ubuhinzi n’ubworozi, aho biyemeje guhangana n’ingaruka z’inzara yaterwa n’icyorezo cya COVID-19, biyemeza kwihaza mu biribwa bagasagurira amasoko.

Abaturage bo mu Karere ka Gakenke barishimira umusaruro bejeje

Abaturage bo mu Karere ka Gakenke barishimira umusaruro bejeje

Abo baturage bavuga ko aho baboneye ko icyorezo cya Coronavirus gikajije umurego, na bo bashyize imbaraga mu buhinzi bongera ibiribwa mu gihugu.

Nsanzubuhoro Claudien, wo mu Murenge wa Gakenke mu Karere ka Gakenke, agira ati “Ntaho inzara yaduhera kuko twiyemeje kwagura ubuhinzi bwacu nyuma yo kubona ko icyorezo cya Coronavirus gikajije umurego, twiteguye guhaza ibiribwa igihugu cyose”.

Undi muturage ati “Serivisi zose zarahagaze kubera icyorezo cya Coronavirus, twe nk’abahinzi ntabwo twaba twaragiriwe ubuntu ngo twemererwe gukomeza akazi kacu k’ubuhinzi ngo niturangiza twicare.

Inanasi igura amafaranga 200

Inanasi igura amafaranga 200

Twagerageje guhinga ibihingwa binyuranye, kugira ngo Abanyarwanda batazabura icyo barya mu minsi iri imbere. Ubu ni twe Leta ihanze amaso kandi natwe twiyemeje gukora cyane ariko tunirinda”.

Ubuyobozi bw’ako karere, na bwo buremeza ko bwishimiye uburyo abaturage bakomeje kongera umusaruro, aho hirya no hino mu masoko yo muri ako karere hakomeje kugaragara umusaruro mwinshi.

Mu murima basabwa kubahiriza intera isaga metero

Mu murima basabwa kubahiriza intera isaga metero

Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Niyongenga Aimé François, aganira na Kigali Today, yavuze ko muri iki gihembwe cy’ihinga ubuhinzi buri kugenda neza cyane.

Avuga ko abaturage batangiye kweza imyaka akavuga ko nta kibazo gihari muri ibi bihe bya COVID-19, ndetse ko nta n’ikibazo kizabaho na nyuma y’icyo cyorezo.

Ati “Gahunda y’ubuhinzi iragenda neza muri iyi saison (igihembwe cy’ihinga), ibishyimbo biri kuyaga ndetse n’indi myaka imeze neza. Nta kibazo cy’inzara gihari, nta n’icyo dutegereje nyuma ya COVID-19, kuko abaturage bariteguye neza bitabira ubuhinzi mu buryo bushimishije, ndetse ubu turi gutegura n’ibishanga ahagenewe ubuhinzi kugira ngo abaturage bahingemo hongerwe ibiribwa”.

Guhinga bifashishije imishingiriro ngo byongera umusaruro mu buhinzi bw

Guhinga bifashishije imishingiriro ngo byongera umusaruro mu buhinzi bw’ibishyimbo

Uyu muyobozi avuga ko ako karere kiteguye gusagurira utundi duce two hirya no hino mu gihugu, ko n’ubu iyo gahunda yatangiye imodoka zituruka hirya no hino mu gihugu zikaba zikomeje kwiyongera mu masoko anyuranye agize ako karere zipakira ibiribwa.

Agira ati “Abaturage biyemeje kwihaza bagasagurira n’amasoko, kandi nawe ikimenyetso urakibona, mu kanya nari mu isoko rya Gakenke, nasanzeyo amakamyo 18 yaje kwikorera umusaruro wo mu Karere ka Gakenke awugemura hirya no hino mu duce tunyuranye tw’igihugu.


Icya mbere abaturage barihaza bakanasagurira n’amasoko kandi twizeye ko bizakomeza no mu minsi iri imbere, n’ibigaragara mu mirima imyaka imeze neza cyane”.

Avuga kandi ko mu Karere ka Gakenke hamaze kwera umuceri mu nkuka z’igishanga cya Mukungwa, aho abaturage baguraga umuceri ubahenze bakaba biyejereje uwabo.

Yagize ati “Mu nkuka z’ikibaya cya Mukungwa na Nyabarongo hakundaga guhingwa mu buryo butanoze, amazi agatwara umusaruro wabo, ariko abayobozi dufatanyije n’abaturage twafashe ingamba zo kubungabunga ayo mazi tuyakumira kubera ko aho hantu babaga bahategereje umusaruro mwinshi.

Ibitoki na byo bireze

Ibitoki na byo bireze

Ubu rero barishimira ko ubu umuceri weze. Murabizi ko muri ibi bihe ikilo kiri kugura 1000 no hejuru yayo, ariko umuceri mwiza uryoshe wo mu Karere ka Gakenke uri kugura 650, ni ikimenyetso cyerekana ko abaturage bo mu Karere ka Gakenke bakomeje gushaka ibisubizo”.

Muri ako karere, ubworozi na bwo bwateye imbere aho ku munsi aborozi b’inkoko muri ako karere basarura amagi asaga ibihumbi 15, bakemeza ko bafite ubushobozi bwo guhaza amagi igihugu cyose.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Gakenke bukomeje gusaba abo baturage gukora, ariko bakomeza kubahiriza amabwiriza ya Leta yo kwirinda COVID-19 nk’uko bakomeje kubikangurirwa.

Facebook Comments Box

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.