Imiryango 112 y’abatujwe mu mudugudu w’icyitegererezo mu Murenge wa Gikomero mu Karere ka Gasabo irimo ibice bibiri, abahatujwe muri 2019 bakaba bashinja abahabatanze, kwanga gusangira na bo umusaruro ukomoka ku nkoko zahawe uwo mudugudu.
Mu kwezi kwa Nzeri k’umwaka wa 2017 Leta yubakiye abaturage umudugudu w’icyitegererezo muri Gikomero, inzu zikaba zaratujwemo imiryango 64 y’abatari bafite aho kuba ndetse n’abari batuye ahabateza ibyago (mu manegeka) bo mu Karere ka Gasabo.
Mu byo Guverinoma y’u Rwanda yahise ibagenera byo kubabeshaho harimo inkoko 3,200 zari zaguzwe amafaranga y’u Rwanda miliyoni 20 n’ibihumbi 800, hamwe n’inzu zibamo yari yarubatswe ku mafaranga arenga miliyoni 26.
Guhera icyo gihe (Nzeri 2017) kugera muri Nzeri 2018, izo nkoko zacungwaga n’Ingabo z’Inkeragutabara(Reserve Force), nyuma imirimo yo kuzicunga no kuzitaho irangiye zegurirwa abaturage batujwe muri uwo mudugudu bari bamaze gushinga Koperative yitwa Inyenyeri za Gikomero.
Komite yatowe muri abo baturage icyo gihe kugira ngo iyobore Koperative, ivuga ko Inkeragutabara zabasigiye inkoko n’amafaranga miliyoni 31 yari amaze kuva mu musaruro w’amagi yazo n’ifumbire.
Mu mpera z’uwo mwaka wa 2018 Koperative Inyenyeri za Gikomero yagurishije izo nkoko zari zishaje, yongera ku mafaranga yari ifite igura izindi 5,000 zikiri nto(nshya), igabana n’amafaranga yari asigaye, ku buryo buri rugo rwahabwaga ibihumbi 100.
Byageze mu kwezi kwa Weruwe 2019 ubuyobozi bw’akarere ka Gasabo buba bwujuje izindi nzu z’imiryango 48, abazitujwemo basanga abandi 64, bose hamwe baba imiryango 112.
Buri rugo muri izo 112 zatujwe mu mudugudu ruhabwa amagi 10 buri kwezi, ubutaka buhingwaho akarima k’igikoni n’ifumbire ikomotse ku nkoko.
Umwe mu bahatujwe muri Werurwe mu mwaka ushize wa 2019 yabwiye Kigali today ati “tukigera ino badukoresheje inama baratubwira ngo ’kuva mukigera aha mwinjiye muri Koperative ndetse n’abandi bazaza bazahita bayijyamo”.
“Ubwo bakaduha ibigenerwa abanyamuryango bose nk’ayo magi n’ifumbire, banatubwira ko kuri konti ya koperative hariho amafaranga miliyoni 42, bati ’namwe muje vuba bazabaha amafaranga ibihumbi 100 nk’uko n’abandi bayahawe, muhumure”.
Mu kwezi kwa Nyakanga 2019 “barongeye badukoresha inama ubwa kabiri batubwira ko kuri konti noneho hagezeho amafaranga miliyoni 45, ariko nyuma yaho sinibuka neza igihe, umuyobozi mushya w’umurenge yaraje atubwira ko kuri konti hasigayeho amafaranga miliyoni enye, kandi ko tutari muri Koperative, ushaka kuyijyamo agomba kwandika abisaba, tugwa mu kantu”.
Undi mubyeyi ugize komite nshya yashinzwe kuyobora iyo Koperative, na we ari mu baje nyuma, agira ati “nta kindi kintu bariye ngo baducure, ariko ayo mafaranga ibihumbi 100 yabaye ikibazo”.
“Twebwe abaje nyuma dufite ikibazo cy’uko baduheeza, baratubwira ngo natwe Leta izatugenere ibyacu, twari dusanzwe tubanye neza ariko ibibazo bikomeye twabitewe n’izo nkoko”
Kuva mu kwezi k’Ukuboza 2019 kugera muri Gashyantare 2020, abayobozi ba koperative Inyenyeri za Gikomero biyemeje kugurisha za nkoko zari zisigaye ari 4,200 muri 5,000 bari baraguze, bazigurisha kuko ngo zari zishaje bagamije kugura izindi.
Bavuga ko kuri konti ya koperative nta mafaranga miliyoni 45 yigeze ageraho, ahubwo ko bari bafite miliyoni 30 kugera mu kwezi kwa Gashyantare 2020 ubwo bari bamaze kugurisha inkoko zishaje bakishyura izindi nshya.
Izo nkoko nshya 4,000 ntabwo zahise zizanwa bitewe n’umwaduko w’icyorezo Covid-19, zarategereje zizanwa mu kwezi kwa munani (Kanama) 2020, hagati aho ba baturage batujwe vuba bakomeza kwinubira ko icyemezo cyo gusazura inkoko za koperative ntacyo bagejejweho.
Ibibazo bijyanye n’amafaranga miliyoni 45 avugwa ko yari amaze kugera kuri konti ndetse no kwikubira amafaranga ava mu nkoko, Mwamini Renée wayoboraga Inama ngenzuzi y’iyo koperative agisobanura agira ati “nta mafaranga angana atyo twigeze kuri konti ya koperative”.
“Tujya kugura inkoko twari dufite kuri konti amafaranga angana na miliyoni 30, twazishuye amafaranga miliyoni 26 hasigaraho enye, ubu tumaze kugura ibiribwa no guhemba abakozi hasigayeho miliyoni ebyiri”.
“Amafaranga ibihumbi 100 buri muryango muri 64 wahawe, twayahawe aba bavandimwe bataraza, ubu ni bwo tukimara gusazura inkoko, nibategereze na bo bazayahabwa.
Kandi twarabibabwiye ndetse n’igihe twari tugiye gusazura inkoko barabimenye”.
Komite iyoborwa na Mwamini hamwe na Komite nyobozi ya Koperative Inyenyeri, zombi zaregujwe ku itariki 10 Nzeri 2020 biturutse ku kwinuba kw’abaturage bavuga ko bahejwe ku mushinga w’inkoko, bahita batora abandi bayobozi.
Aba bayobozi bashya batowe barashinja abacyuye igihe kudashaka ko bakorana ihererekanyabubasha kuko buri gihe ngo havuka impamvu ituma basubika uwo muhango, ariko abaregwa bahakana ko badashaka kugundira ubuyobozi.
Umwe mu bakozi b’umurenge wa Gikomero yabwiye Kigali today ko ikibazo cy’abari abayobozi ba Koperative Inyenyeri kirimo gukurikiranwa n’Ikigo gishinzwe Iterambere ry’Amakoperative(RCA) “n’ubwo nta hantu igenzura rigaragaza ko amafaranga yariwe”.
Uyu mukozi avuga ko umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gikomero wabwiye abaturage ko bafite miliyoni 45 kuri konti, na we yahise akurwa kuri izo nshingano kubera ko ashinjwa kubagumura.
Umukozi ushinzwe kwita ku bworozi mu karere ka Gasabo, Pie Nzeyimana yakomeje asobanura ko imiryango 48 yimuriwe i Gikomero nyuma idakwiye kuba isaba amafaranga yatanzwe mbere y’uko ihagera.
Ati”Iyo ugeze bwa nyuma muri koperative ufatira aho ibintu bigeze, ntukwiriye gusaba ibyo wumvise ko abandi bahawe utarahagera, kuko niba umuntu yari akiri mu Gatsata(ni urugero), ubwo afite ibindi yakoraga”.
Uyu muganga w’amatungo mu karere ka Gasabo agira inama abo baturage bafite ikibazo, ko bagomba gutegereza kuzasangira na bagenzi babo umusaruro wundi igihe uzabonekera, ariko ko nta byabo by’umwihariko bihari.
Dr Musigaro Bubire Martin ushinzwe ubworozi mu murenge wa Gikomero avuga ko kugeza ubu inkoko 4,000 zazanywe mu kwezi kwa munani uyu mwaka zirimo gutera amagi ku rugero rwa 86%.
Avuga ko uyu muvuduko babitimes.com uhesha abagize koperative Inyenyeri za Gikomero amafaranga y’u Rwanda byibura ibihumbi 80 ku munsi havanywemo amafaranga y’ibiribwa byazo.