Nyuma y’ibibazo bimaze iminsi bivugwa hagati y’abasifuzi mu Rwanda, Gasingwa Michel yandikiye Ferwafa ayimenyesha ko asezeye muri komisiyo y’imisifurire yayoboraga
Inama yahuje Umuyobozi wa FERWAFA, abagize Komisiyo y’Imisifurire n’Ishyirahamwe ry’Abasifuzi (ARAF) ku wa Gatandatu, ni yo yabaye imbarutso yo kwegura kwa Gasingwa.
Hari hashize iminsi hacicikana amabaruwa agaragaza ukutumvikana hagati mu basifuzi, by’umwihariko bikagaragazwa na bamwe mu bagize Ishyirahamwe ry’Abasifuzi mu Rwanda (ARAF), aho baheruka no kwandika ibaruwa isaba Gasingwa Michel kwegura.
Nyuma y’ibi bibazo, ku wa Gatandatu habaye inama yahuje Perezida wa Ferwafa ndetse n’abagize abagize Komisiyo y’Imisifurire iyoborwa na Gasingwa Michel ndetse n’Ishyirahamwe ry’Abasifuzi mu Rwanda (ARAF) igamije gushaka umuti w’ibibazo, maze kuri uyu wa Mbere Gasingwa Michel ahita atangaza ko yeguye ku mpamvu ze bwite.
Ibaruwa dufitiye kopi Gasingwa Michel yandikishije ikaramu, iragira iti “Kubera impamvu zanjye bwite ndabamenyesha ko nsezeye ku buyobozi bwa Komisiyo y’Imisifurire muri FERWAFA. Nshimiye abo twakoranye bose ndetse n’abanyamuryango bari barangiriye icyizere, nkaba nzakomeza gutanga umusanzu wanjye mu mupira w’amaguru igihe bizakenerwa.”