Gasogi na yo imaze gusinyisha abatoza babiri batozaga Rayon Sports

Ikipe ya Gasogi United nyuma yo gutakaza abatoza babiri bayo berekeje muri Rayon Sports, yahise isinyisha abatozaga Rayon Sports

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane ni bwo ikipe ya Rayon Sports yaraye isinyishije umutoza Guy Bukasa watozaga Gasogi mu gihe cy’umwaka umwe.

Kuri uyu wa Gatanu, ikipe ya Gasogi United nayo yahise yerekeza muri Rayon Sports ikuramo umutoza Cassa Mbungo André wari uherutse gusoza amasezerano muri iyi kipe.



Usibye Cassa Mbungo André, uyu mutoza azaba yungirijwe na Kirasa Alain wari umwungirije muri Rayon Sports ndetse bakaba baranakoranye muri Kiyovu Sports.

Mu kiganiro cyihariye yagiranye na Kigali Today nyuma yo gusinyinya kuba umutoza mukuru wa Gasogi United umutoza Casa Mbungo Andre yavuze ko yakuruwe n’umushinga wa Gasogi United.

Yagize ati “ Ikintu cyankuruye kuza muri Gasogi united ni umushinga wayo, umushinga wo gukinisha abana b’abanyarwanda, nditeguye kuba nabakorera kandi nshimishijwe no kubafasha gutera imbere”

Uyu mugabo watoje Rayon Sports imikino itari myinshi avuga ko yishimira ko yayizamuriye umwanya.

Yagize ati” Nasanze Rayon Sports ku mwanya wa gatatu , nayifashije kuzamuka ku mwanya wa kabiri. Aho iyi kipe ihagaze iracyafite amahirwe yo gukina Caf Confederation Cup nibayikina bazajya bibuka ko ari njye wayibahaye”

Ku mutoza Kirasa Alain uzungiriza Casa Mbungo Andre muri Gasogi United, yavuze ko Rayon Sports itigeze imuganiriza.

Yagize ati” amasezerano yanjye na Rayon Sports yari yarangiye kandi nta muntu n’umwe wigeze amvugisha.

Gasogi United twavuganye kuva ejo hashize, banyeretse umushinga we numva ni mwiza nanjye ntibyangoye kubyumva”

Umuyobozi w’ikipe ya Gasogi United Kakooza Nkuriza Charles uzwi nka KNC yabwiye Kigali Today ko abatoza yasinyishije ari bamwe mu beza mu Rwanda.

Yagize ati” Abatoza twasinyishije ni beza cyane, Casa Mbungo ni umutoza mwiza mwese murabizi, ubuhanga bwa Kirasa Alain nta n’umwe ubushidikanyaho navuga ko bagiye mu kipe nziza kandi ikomeye”

KNC yakomeje avuga ko umwaka utaha abantu bashonje bahishiwe Gasogi United.

Yagize ati” Umwaka utaha w’imikino Gasogi united izaba ar ikipe ikomeye kurusha iy’umwaka ushize rwose, izaba ari ikipe ihangana , itsinda amakipe kandi yifitemo ubushobozi bwose bwo kuba yatsinda ikipe yose”
Abatoza Cassa Mbungo André na Kirasa baje gutoza Gasogi united babisikana na Guy Bukasa wagizwe umutoza mukuru wa Rayon Sports ku munsi w’ejo kuwa gatatu.

Casa Mbungo yatoje amakipe atandukanye arimo As Kigali , Police fc , Kiyovu Sports , Afc Leopards yo muri Kenya na Rayon Sports avuyemo mbere yo kwerekeza muri Gasogi United.

Facebook Comments Box

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.