Gasogi United yasinyishije rutahizamu wifuzwaga na Rayon Sports

Ikipe ya Gasogi United yasinyije Bola Lobota Emmanuel byari bimaze iminsi bivugwa ko yumvikanye n’ikipe ya Rayon Sports

Ikipe ya Gasogi United ikomeje gutungurana ku isoko ryo kugura abakinnyi bazayifasha mu mwaka utaha w’imikino, yongeye kwerekana ko ifite zo kuba imwe mu makipe ahatanira ibikombe ubwo yasinyishaga rutahizamu Bola Lobota Emmanuel ukomoka muri Republika iharanira Demokarasi ya Congo.

Bola Lobota ubwo yakoraga imyitozo mu Nzove mu mwaka ushize, aza no gushimwa na Rayon Sports

Bola Lobota ubwo yakoraga imyitozo mu Nzove mu mwaka ushize, aza no gushimwa na Rayon Sports

Hari hashize iminsi hacicikana amakuru avuga ko ikipe ya Rayon Sports yamaze kumvikana n’uyu mukinnyi wigeze kuyikoramo igeragezwa muri Gashyantare 2019 ndetse ikanamushima, uyu ruthizamu no kugaruka mu Rwanda muri Kamena 2019 aho byavugwaga ko agarutse aje gusinya ariko na bwo ntibumvikana asubirayo.

Yanakiniye ikipe y

Yanakiniye ikipe y’igihugu ya RD Congo y’abatarengeje imyaka 23

Ku mugoroba wo kuri uyu wa kabiri tariki 23/06/2020 ni bwo iyi kipe ibinyujije ku rukuta rwayo rwa Twitter yatangaje ko yamaze gusinyisha uyu mukinnyi wanakiniye Republika iharanira Demokarasi ya Congo y’abatarengeje imyaka 23.


Iyi kipe ya Gasogi kandi mu minsi ishize yari yasinyishije myugariro Herve Beya Beya nawe ukomoka muri Congo, bakaba biyongera ku bandi bakinnyi iyi kipe yasinyishije barimo Iradukunda Bertrand wavuye muri Mukura VS, Nzitonda Eric wavuye muri Gicumbi Fc, Bugingo Hakim Wakiniraga Rwamagana City n’umunyezamu Mfashingabo Didier wari umunyezamu wa Etoile del’Est.

Facebook Comments Box

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.