Gasogi United yasinyishije umukinnyi wa karindwi (AMAFOTO)

Ikipe ya Gasogi United yasinyishije umukinnyi wa karindwi, mu rwego rwo kwitegura umwaka w’imikino wa 2020/2021.

Mu rwego rwo gutegura umwaka w’imikino wa 2020/2021 hataramenyekana igihe uzatangirira, amakipe menshi mu Rwanda akomeje urugamba rwo kwiyubaka agura ndetse anasinyisha amasezera mashya abakinnyi n’abatoza.

Nkunzimana Sadi yasinyiye Gasogi imyaka ibiri

Nkunzimana Sadi yasinyiye Gasogi imyaka ibiri

Ikipe ya Gasogi United, ni imwe mu makipe yabimburiye andi iki gikorwa ndetse n’ubu ikaba ikibikomeje ahoy amaze gusinyisha rutahizamu Nkunzimana Sadi wakiniraga ikipe ya ESPOIR Fc mu mwaka ushize w’imikino.

Uyu rutahizamu asinye nyuma y’aho mu cyumweru gishize iyi kipe yari yasinyishije abatoza bashya ari bo Cassa Mbungo Andre ndetse na Kirasa Alain uzaba umwungirije, aba bakaba baraneretswe abakinnyi bakanasabana kuri uyu wa Gatandatu mu muhango wabereye i Gasogi.




Nkunzimana Sadi wasinye amasezerano y’imyaka ibiri, abaye umukinnyi wa karindwi iyi kipe isinyishije nyuma ya Iradukunda Bertrand wavuye muri Mukura Victory Sports, B eya Beya Hervé wakiniraga AS Maniema yo muri Congo, Nzitonda Eric wahoze ari kapiteni wa Gicumbi FC.

Gasogi yasinyishije kandi Bugingo Hakim wavuye muri muri Rwamagana City FC, umunyezamu Mfashingabo Didier wa Etoile de l’Est, ndetse na Bola Lobota Emmanuel ibye bitarasobanuka neza kuko bivuga ko na Rayon Sports baba barumvikanye.

Facebook Comments Box

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.