Gatabazi yasabye imbabazi Perezida Kagame aho yaba yarakosheje

Gatabazi Jean Marie Vianney waraye ahagaritswe ku mirimo yo kuba Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, yashimiye Perezida wa Repubulika Paul Kagame ku cyizere yamugiriye akamuha izo nshingano, anamusaba imbabazi aho yaba yaramutengushye.


Ni nyuma y’uko ku mugoroba wo ku wa Mbere tariki 25 Gicurasi 2020, itangazo ryavuye mu Biro bya Minisitiri w’Intebe, ryatangaje ko Gatabazi Jean Marie Vianney wari Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru na Emmanuel Gasana wari Guverineri w’Intara y’Amajyepfo babaye bahagaritswe ku mirimo.

Iryo tangazo ryashyizweho umukono na Minisitiri w’Intebe Dr. Edouard Ngirente, rivuga ko Perezida Kagame “abaye ahagaritse” abo bayobozi “kubera ibyo bagomba kubazwa bakurikiranyweho”.

Nyuma y’iryo tangazo, Gatabazi Jean Marie Vianney yanditse kuri Twitter ashimira Parezida wa Repubulika Paul Kagame ku cyizere yari yamuhaye akamuha izo nshingano , ariko anamusaba imbabazi aho yaba yarateshutse kuri izo nshingano.

Yagize ati “Ndashimira Nyakubahwa Perezida Kagame ku cyizere yangiriye cyo kuyobora Intara y’Amajyaruguru mu myaka ibiri n’amezi icyenda, nkanashimira abaturage b’Intara y’Amajyaruguru ku mikoranire myiza n’ibyagezweho muri iki gihe gito”.

Yakomeje agira ati “Ndasaba imbabazi aho nagutengushye hose, Nyakubahwa Perezida Kagame, FPR-Inkotanyi, n’abaturage b’u Rwanda, kandi ntegereje ikindi cyiciro cy’ubuzima bwanjye, nkomeza gukorera igihugu cyanjye uko nshoboye, kandi ndi umwizerwa kuri Perezida Kagame no kuri RPF”.

Jean Marie Vianney Gatabazi yagizwe Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru muri Kanama 2017, nyuma y’imyaka 14 yari amaze mu Nteko Ishinga Amategeko ari Umudepite.

Facebook Comments Box

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.