Gatsibo: Hamaze kuzura icyumba kibika umusaruro w’imboga

Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo Gasana Richard avuga ko icyumba kibika imboga ntizangirike cyamaze kuzura bikazafasha abahinzi kuzigeza ku isoko zitangiritse.

Icyumba kibika umusaruro w

Icyumba kibika umusaruro w’imboga n’imbuto kugira ngo bitangirika

Abitangaje mu gihe mu Karere ka Gatsibo muri iki gihe cy’impeshyi batangije igihembwe cy’ihinga cya 2020C, aho bashishikariza abaturage kugana ubuyobozi bukabafasha kubona ibikoresho byuhira kuri nkunganire 50%.

Guhera mu kwezi kwa Kamena kugera muri Nzeri, ahenshi mu gihugu nta mvura igwa haba hari izuba ryinshi cyane mu turere tw’intara y’iburasirazuba.

Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo Gasana Richard avuga ko bahisemo gushishikariza abaturage begereye ahari amazi kwitabira ubuhinzi bw’imboga n’ibindi bihingwa byera vuba, kugira ngo bihangane n’igihe cy’impeshyi.

Kubishyiramo imbaraga cyane ngo bagamije ko abaturage biteza imbere ariko by’umwihariko ngo ni ukugira ngo hatazabaho imbogamizi zo kubura ibiribwa.

Ati “Turabushyiramo imbaraga kuko muri iki gihe cy’impeshyi ari bwo bwonyine bushobora kuzahura ubukungu bw’abaturage kuko imboga ziba zihenze, bityo uzifite akuramo amafaranga menshi. Ikindi twifuza ko hatazabaho igabanuka ry’ibiribwa”.

Uyu muyobozi avuga ko ahazahingwa imboga n’ibiribwa byera vuba ari mu Murenge wa Gatsibo kuko hamaze kubakwa icyuzi gihangano.

Imboga n’ibiribwa byera vuba kandi bizahingwa mu bishanga bya Kanyonyomba na Rwangingo no mu Mirenge ya Ngarama, Kiziguro na Kiramuruzi isanzwe irimo ibishanga birimo amazi.

Gasana Richard ashishikariza abaturage kwitabira ubuhinzi bw’imboga muri iki gihe kuko bizabateza imbere. Ku bafite impungenge zo kubona ibikoresho byuhira, arabasaba kwegera ubuyobozi bukabafasha kuko bihari kandi byunganirwa 50%.

Avuga ko mu rwego rwo gufasha abahinzi b’imboga mu Murenge wa Gatsibo hamaze kubakwa icyumba kibika neza umusaruro w’imboga gifite agaciro ka miliyoni 95 z’amafaranga y’u Rwanda kikaba gifite ubushobozi bwo kubika toni 20 icyarimwe.

Mu gishanga cya Rwangingo hatangiye guterwa imigozi y

Mu gishanga cya Rwangingo hatangiye guterwa imigozi y’ibijumba

Agira ati “Twamaze kubaka icyumba kibika umusaruro w’imboga (Cold Room) mu Murenge wa Gatsibo. Turashishikariza abahinzi kuzihinga ku bwinshi kuko ntizangirika mu gihe zitari zajya ku isoko. Abadafite imashini zuhira n’imigozi yuhira batwegere tubibagezeho kuri nkunganire ya 50%”.

Imboga zizibandwaho ni imboga rwatsi, amashu n’izindi zikunzwe ku isoko ndetse n’imbuto nk’amatunda n’ibinyomoro.

Imyaka yera vuba ngo bamaze kubona toni eshanu z’imigozi y’ibijumba bizahingwa hirya no hino mu bishanga bigize aka karere. Muri iyi mpeshyi, imboga imbuto n’ibiribwa byera vuba bizahingwa ku buso bwa hegitari 70.

Facebook Comments Box

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.