Gatsibo: Pasitoro yateye umwana w’impfubyi inda ahunga itorero

Pasitoro Kayumba Fiston wayoboraga itorero Revelation Church Nyamatete ryo mu Karere ka Gatsibo yaburiwe irengero nyuma yo gutera inda umwana w’impfubyi irera barumuna bayo babiri.

Byemejwe n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Nyamatete Umurenge wa Rwimbogo, Athanase Rukundo, wavuze ko inkuru yamenyekanye nyuma y’amezi abiri umwana abyaye.

Yagize ati “Twamenye ko atwite ariko abajyanama b’ubuzima ababwira ko inda yayitewe n’umushumba w’inka atazi. Amaze amezi abyaye nibwo yamennye ibanga ko ari Pasitoro we wayimuteye.”

Rukundo avuga ko uyu mwana yari amaze umwaka umwe avuye kwa Kayumba Fiston. Ubu yarerwaga n’uwitwa Bazatoha Sam agakomeza gusengera muri urwo rusengero aho asanzwe ari umuririmbyi muri kolari y’abana.

Pasiteri Ruzindana Godfrey umuvugizi w’itorero Revelation mu Rwanda, avuga ko bamenye ko Pasitoro Kayumba akekwaho gutera umwana inda bihutira kumuhagarika.

Ati “Nk’umupasitoro ntabwo akwiye kongera guhagarara imbere y’abantu, duhitamo kuba dushyizeho undi kugira ngo ababishinzwe babikurikirane.”

Pasitoro Ruzindana avuga ko igihe bazasanga ibyo akekwaho atari ukuri azasubizwa mu nshingano ze.

Tariki 28 Mutarama 2018, nibwo Pasitoro Kayumba Fiston yakuwe ku nshingano zo kuyobora itorero. Yambuwe inshingano adahari, kuko yagiye abwiye abakirisitu ko agiye mu masengesho y’iminsi 20 mu Karere ka Nyagatare.

Pasitoro Kayumba w’imyaka 52 y’amavuko arubatse afite umugore n’abana 10. Naho umwana yateye inda ubu nibwo yujuje imyaka 18, asanzwe ari impfubyi irera barumuna be babiri.

Ubuyobozi bw’Akagari ka Nyamatete buvuga ko kubufatanye n’abaturage bazafasha izi mpfubyi ku bijyanye n’ibiribwa no kwigisha barumuna b’uwabyaye.

Facebook Comments Box

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.