Gen Muhoozi umuhungu wa perezida Museveni yambuwe inshingano asimbuzwa Maj Gen Dick Olum

Gen Muhoozi Kainerugaba wari ufite izi nshingano kuyobora Ingabo za Uganda ziri mu bikorwa byo kurwanya abarwanyi b’Umutwe w’iterabwoba wa ADF mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kuva ubu butumwa bwatangira yasimbujwe Maj Gen Dick Olum.

Itangazo risimbuza Gen Muhoozi usanzwe ari n’umuhungu wa Perezida Yoweri Kaguta Museveni ryashyizwe hanze kuri uyu wa Gatatu tariki 12 Ukwakira 2022.

Gen Muhoozi akuwe kuri izi nshingano mu gihe n’ubundi hari hashize iminsi mike yambuwe kuba Umugaba w’Ingabo za Uganda zirwanira ku butaka, bitewe n’ibyo aherutse gutangaza ko Ingabo z’iki gihugu zafata Umurwa Mukuru wa Kenya, Nairobi mu gihe gito.

Aya magambo yakuruye umwuka mubi hagati y’ibihugu byombi kugeza n’aho Perezida Museveni abisabira imbabazi.

Kugeza ubu nta zindi nshingano Gen Muhoozi arahabwa mu Gisirikare cya Uganda uretse kuba Umujyanama wihariye wa Perezida Museveni mu by’umutekano n’ibikorwa bikenewemo ingabo zibarizwa mu mutwe udasanzwe, ‘Special Operations Forces’.

Facebook Comments Box

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.