Ashingiye ku Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda ryo muri 2003 ryavuguruwe muri 2015, cyane cyane mu ngingo ya 116, Perezida wa Repubulika Paul Kagame yakuye General Patrick Nyamvumba wari Minisitiri w’Umutekano mu Gihugu ku mirimo ye.
Itangazo ryashyizwe ahagaragara n’Ibiro bya Minisitiri w’Intebe kuri uyu wa 27 Mata 2020, riravuga ko General Patrick Nyamvumba yakuwe ku mirimo ye kubera iperereza riri kumukorwaho.
Iryo tangazo rivuga ko General Patrick Nyamvumba agomba guhita asubira ku kicaro gikuru cy’Ingabo z’Igihugu, mu gihe hategerejwe gufatwa ikindi cyemezo.
General Patrick Nyamvumba yari amaze amezi atandatu agizwe Minisitiri w’Umutekano mu Gihugu, umwanya yagiyeho avuye ku kuba Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda.
Tariki ya 23 Kamena 2013 ni bwo General Patrick Nyamvumba yagizwe Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, asimbuye Lt Gen Charles Kayonga wari usanzwe kuri uwo mwanya.
Icyo gihe General Patrick Nyamvumba yari asoje imirimo ye nk’Umuyobozi w’Ingabo za Loni zibungabunga amahoro mu gace ka Darfur (UNAMID), aho yayoboye kuva mu 2009 kugeza mu 2013.