Gerard Buschier ,Seninga na Jimmy Mulisa / Aba bagabo uko ari 3 nibo inteko yahitiyemo ‘Amavubi’/ Ibyi ikipe y’igihugu biramera gute?

Nyuma y’uko umutoza w’ikipe y’igihugu Amavubi Carlos Alós Ferrer yeguye, Gerard Buschier usanzwe ari DTN wa FERWAFA ni we wagizwe umutoza mukuru w’agateganyo.  Inama ya Komite Nyobozi ya FERWAFA yateranye ku mugoroba wo ku wa Kabiri tariki ya 29 Kanama 2023, yashyizeho abatoza b’agateganyo bagomba gutoza umukino usoza itsinda L mu gushaka itike y’igikombe cy’Afurika cya 2024. 

Uyu mukino udafite icyo uvuze ku Rwanda kuko rwamaze kubura itike aho ari urwa nyuma n’amanota 2, uzabera kuri Stade Mpuzamahanga ya Huye tariki ya 9 Nzeri 2023.  FERWAFA yemeje ko ikipe y’igihugu izaba iyoboye na Gerard Buschier usanzwe ari Directeur Technique Nationale (DTN) muri FERWAFA, akungirizwa na Jimmy Mulisa wari usanzwe ari umutoza wungirije ndetse na Seninga Innocent.

Seninga na Jimmy Mulisa nibo bazaba ari abatoza bungirije

Gerard Buschier usanzwe ari DTN wa FERWAFA ni we wagizwe umutoza mukuru w’agateganyo

Facebook Comments Box

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.