GIANTS OF AFRICA: Kimisagara bayihinduye agatangaza! Reba amafoto 20 y’ubwiza bw’ikibuga cyuzuye muri ‘Maison de Jeunes’

Umuryango wa Giants of Africa usanzwe ufasha urubyiruko rwa Afurika gukuza impano mu mukino wa Basketball, bavuguruye ikibuga cya Kimisagara hamenyekanye kw’izina rya ‘Maison de Jeunes .’ Aha akaba ari ahantu hari hasanzwe ibibuga by’imikino itandukanye. Ibi Giants of Africa yabikoze mugihe iri kwizihiza imyaka 20 imaze ishinzwe na Masai Ujiri. Uyu mugabo akaba  asanzwe ari Perezida w’Ikipe ya Toronto Raptors, yo muri Canada, ikina muri Shampiyona ya Basketball ya Amerika (NBA).

Iki kibuga gifite ubuso bwa meterokare 1350 cyatangiye kuvugururwa muri Gashyantare 2023, aho ibikorwa bikomeye byakozweho ari urwambariro, icyumba cy’abaganga n’ubwiherero butanu.
Kugira ngo iki kibuga kizajye cyifashishwa na nijoro cyongerewe amatara aho ubu gifite umunani agicanira. Biteganyijwe ko iki kibuga kizafungurwa ku mugaragaro ku munsi wa nyuma w’iri serukiramuco tariki 19 Kanama 2023. Ivugururwa ryacyo riri muri gahunda ya Giants of Africa yo kubaka ibibuga bigera ku 100 mu bihugu bitandukanye bya Afurika.

By’umwihariko Ikibuga cya Kimisagara kigeze ku musozo cyubakwa  ni kimwe muri bitanu Giants of Africa izubaka mu Rwanda. Kizatahwa muri iki cyumweru nyuma y’uko mu Ishuri Agahozo Shalom i Rwamagana hatashywe ibibuga bibiri.

Giants of Africa yashyizweho hagamijwe guteza imbere Basketball mu Banyafurika bakiri bato. Yawutekerejeho nyuma yo kubona ko badahabwa amahirwe n’amakipe akomeye bitewe n’uko batagera ku bikorwaremezo bituma berekana impano bifitemo.

.

Kuva mu myaka 20 ishize uyu muryango umaze gutoza abana bakina Basketball ibihumbi 40 baturutse mu bihugu 17 byo ku Mugabane wa Afurika. Umaze kubaka ibibuga 30, aho 26 muri byo byubatswe n’umushinga wa ‘Built Within’ watangijwe mu 2021 ufite intego yo kuzubaka ibibuga 100 bya Basketball mu bihugu bitandukanye byo muri Afurika.

AMAFOTO: UFITINEMA Wilson

PHOTO CREDIT BY: BABITIMES.COM

Facebook Comments Box

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.