Umuryango wa Mukanzasaba Belancile utuye mu Karere ka Ruhango, uratangaza ko inka bahawe muri gahunda ya ‘Girinka Munyarwanda’ yabahinduriye ubuzima bakaba bageze ku rwego rwo koroza abaturanyi.
Mukanzasaba avuga ko yahawe inka ya Girinka mu mwaka wa 2006, icyo gihe akaba yari mu cyiciro cy’abakennye cyane, ahinga ntiyeze kuko nta fumbire yagiraga bityo ubutaka bwe bukarumba.
Mukanzasaba avuga ko yari umukene cyane ariko inka yahawe yabyaye inyana eshanu akituramo imwe akoroza abaturanyi be izindi ebyiri, naho izindi zirimo n’ibimasa akazigurisha akabona amafaranga yo kwikenura.
Agira ati “Maze koroza abaturanyi babiri umwe mu bo noroje inka ye yarabyaye ubu na we aranywa amata, nanze kuba ikigwari mfasha n’abandi kubona inka, kandi na zo ziracyahari nk’izanjye bazakuraho izabo biteze imbere nsigarane izanjye”.
Avuga ko usibye kunywa amata abana ba Mukanzasaba bakaba bameze neza, yabashije kwishyurira amashuri babiri muri bo bakaba bararangije ayisumbuye, yabashije kandi kwigurira amashanyarazi aturuka ku mirasire y’izuba ku bihumbi bisaga 800frw.
Agira ati “Ntuye mu cyaro kure y’umuhanda ariko nabashije kwigurira umurasire kandi urahenze, ubu ndacana amashanyarazi byose nkesha inka ya gira inka” .
Mukanzasaba avuga ko kubera kubona ifumbire y’imborera afumbiza imirima ye umusaruro wiyongereye, ku buryo ashobora gusarura toni enye cyangwa eshanu z’ibigori agashyira ku isoko akabona amafaranga.
Avuga kandi ko yaguze umurima wa miliyoni y’amafaranga y’u Rwanda, akaba yarawuteye urutoki na rwo rumwinjiriza amafaranga ku buryo asanga yaratandukanye burundu n’ubukene.
Agira ati “Urebye urutoki nakuye muri uwo murima ni bwo wabona ko Girinka yankuye kure pe. Ndashimira Perezida wa Repuburika Paul Kagame kuba yaraduhaye inka nta kurobanura ngo inka zihabwe bamwe abandi babere aho”.
Ati “Iyi mibereho myiza izatuma n’abana bacu bakura neza bakundana kandi bifitiye icyizere cyo kubaho neza”.
Umuyobozi w’Akarere ka Ruhango, Habarurema Valens, avuga ko inka zatanzwe muri ‘Girinka Munyarwanda’ kuva mu mwaka wa 2006 zigera hafi ku bihumbi 14, zikaba zaragiye ziyongera kubera gahunda yo kwitura no gukorana n’abafatanyabikorwa batandukanye mu guha inka abaturage.
Ibyo byatumye nibura buri mwaka hasigaye hatangwa inka 1000 mu gihe muri 2006 hatanzwe inka 26 gusa. Avuga ko hafi imiryango yose y’Akarere ka Ruhango ibarirwa mu bihumbi 70 ifite inka, bityo n’ubuzima bw’abaturage bukaba bugenda butera imbere.