Gisagara: Abantu 77 bafashwe basengera mu gishanga

Ku mugoroba wo ku wa Gatandatu tariki ya 05 Nzeri 2020, abantu 77 bafatiwe mu gishanga kigabanya Akarere ka Gisagara n’aka Huye basenga, barenze ku mabwiriza yo kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya Covid-19.

Abafashwe batangiye guhanwa hakurikijwe amabwiriza ya Njyanama (Ifoto Internet)

Abafashwe batangiye guhanwa hakurikijwe amabwiriza ya Njyanama (Ifoto Internet)

Muri aba baturage bafashwe, 30 ni abo mu Karere ka Huye, naho 47 ni abo mu Karere ka Gisagara.

Umuyobozi w’Akarere ka Gisagara wungirije ushinzwe imibereho y’abaturage, Clemence Gasengayire, yabwiye Kigali Today ko abo bantu bose uko ari 77 batangiye guhanwa hakurikijwe amabwiriza yatanzwe Inama Njyanama y’Akarere.

Uyu muyobozi avuga ko kuba aba bantu bahuye rwihishwa, bihita byumvikanisha ko nta ngamba zo kwirinda nko guhana intera zigeze zubahirizwa, ari na yo mpamvu bagomba guhanwa kuko amahuriro nk’aya atemewe.

Gasengayire avuga ko nyuma yo kwigisha abantu igihe kirekire, ubu noneho igihe kigeze ngo batangire guhanwa igihe bigaragaye ko barenze ku mabwiriza yo kwirinda iki cyorezo.

Ati “Harageze ko tubahana, ntituzacika intege. Kwirinda ni wo muti wa nyawo kugira ngo tubashe gutsinda iki cyorezo”.

Uyu muyobozi kandi yibutsa abaturage ko uburyo bwo kwirinda harimo kwambara agapfukamunwa neza, guhana intera ndetse no gukaraba intoki kandi kenshi.

Asaba abaturage kwirinda kujya gusengera ahantu nk’aho mu bihuru, kuko bashobora no guhuriramo n’ibindi byago.

Ati “Utagiye gusengera mu bihuru ntabwo upfa! Kwirinda neza ni byo bizatsinda icyorerezo, hanyuma tukazasenga ibihe byabaye byiza”.

Uyu muyobozi kandi yavuze ko bigaragara ko aho hantu atari ubwa mbere abaturage bajya kuhasengera, kuko bibaye ari ubwa mbere batari kuba bahahuriye ari umubare ungana kuriya.

Facebook Comments Box

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.