Gisagara: Barasaba ko aho biyakiriraga hejuru y’ibyuzi hakongera gukora

Ubuyobozi bw’Akarere ka Gisagara bwifuza ko hasubizwaho kantine yahoze mu byuzi by’amafi bya Kigembe (abahaturiye bazi ku izina rya Rwabisemanyi), MINAGRI yo igashaka ko ubushakashatsi mu gutuma haboneka umusaruro uhagije w’amafi ari bwo bwabanza guhabwa imbaraga.


Aha i Kigembe hari ibyuzi 32 (biri kuri ari 920) byororerwamo amafi yo mu bwoko bwa Tilapia bita ingege mu Kinyarwanda ndetse n’ubwa Clarias bita inshonzi mu Kinyarwanda.

Hari n’ibyuzi 9 (biri kuri ari 17,6) bikorerwamo ubushakashatsi bikanororerwamo abana b’amafi batoya, ndetse n’ibyuzi bitoya 45 (biri kuri ari 66) byahoze bikoreshwa nk’irerero ry’abana bato b’amafi.

Hafi y’ibi byuzi hari na kantine yari yarahubatswe, ku buryo mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, abantu bahasohokeraga bakaharira cyane cyane amafi, cyangwa se n’inkoko n’imbata.

Hari abahitagamo kurya amafi birobeye bari mu nyubako iri hejuru y’icyuzi cyangwa bagategereza kuzanirwa ibijyanye na komande batanze.


Bamwe bicaraga muri iyi nyubako yubatswe hejuru y’icyuzi abandi bagahitamo kwicara mu kanyatsi keza kari gahari cyangwa munsi y’imigano iteye iruhande rw’umugezi wa Migina unyura hagati y’ibi byuzi, bumva amahumbezi azanwa n’iyi migano cyangwa umusumo w’amazi y’uyu mugezi.

Joseph Ngendahayo watangiye kuhakora mu 1982 yita ku bashyitsi basohokeye aha hantu, ariko ubu ngubu akaba ari umuzamu wo ku manywa, agira ati “Hazaga abantu benshi ku buryo ntakubwira ngo umubare ni uyu, kuko hazaga imodoka byibura 20 cyangwa 30 ku munsi.”

Akomeza agira ati “Mu mpera z’icyumweru no ku minsi y’ikiruhuko ni bwo kantine yakoraga. Abantu bazaga bakurikiye amafi yaho. Iriya nzu iri hejuru y’icyuzi bayicaragamo bareba ukuntu amafi yoga mu cyuzi, bajugunyamo utuntu arya, bikabashimisha.”

Umuyobozi w’Akarere ka Gisagara, Jérôme Rutaburingoga, na we yifuza ko iyi kantine yasubizwaho bityo aha hantu hagasubizwa isura hahoranye. Yifuza kandi ko ibyuzi byororerwamo amafi byaharirwa abikorera kugira ngo bitange umusaruro ufatika.

Ati “Hakwiye guhabwa abikorera, igice cy’ubushakashatsi kikajya ukwacyo, n’icy’ubucuruzi kikajya ukwacyo. Iyo ucuruza urabara, ukongera umusaruro kugira ngo uhaze amasoko unabone amafaranga. Ariko ubucuruzi bugumye mu maboko ya RAB, ntabwo bigenda neza.”

Avuga kandi ko bitabaye ibyo, kubyaza umusaruro ibyuzi byaba mu buryo bw’imihigo. Ati “umuntu agafata icyuzi, ariko tukanamuha umubare wa toni, umubare w’amafi azagikuramo, kugira ngo duhaze amasoko.”


Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi, Dr. Jean Chrisostome Ngabitsinze, ubwo yasuraga aha hantu tariki ya 22 Nzeri 2020, yavuze ko yasanze hatabyazwa umusaruro uko bikwiye.

Impamvu ngo ni uko ituragiro ry’amafi ya Tilapia bafite rifite ubushobozi bwo gutanga abana b’amafi miliyoni 12 ku mwaka, naho irya Clarias rikaba rishobora gutanga abana b’amafi miliyoni umunani.

Nyamara kugeza ubu ngubu ngo babasha gutanga abana b’amafi miliyoni eshatu ku mwaka, mu gihe abakenewe mu bworozi bw’amafi mu Rwanda ari miliyoni 15 ku mwaka.

Minisitiri Ngabitsinze ati “Nka Minisiteri ndetse na RAB hamwe n’Akarere n’abandi, dukwiye kwicara tugatekereza cyane, tugashaka uburyo n’amafi agira uruhare mu bworozi. Yaba ari tekinike zikoreshwa, yaba ari ubuyobozi ndetse n’imikoranire y’abantu, tugomba gushyiraho ingamba zihamye kugira ngo hariya hantu tuhabyaze umusaruro.”


Ku kibazo cyo kumenya niba hari igihe batekereza iyi kantine yakongera gukora, Minisitiri Ngabitsinze agira ati “Reka tubanze turebe n’ayo mafi, noneho kantine tuyitunganye n’umusaruro wabonetse. Kandi turifuza ko niba na kantine itangiye abantu bakahamenyera, baza buri gihe bahasanga amafi, ntibazahafungure ejo ngo usange amafi yabaye makeya mu byuzi.”

Ubundi kantine urebye yari yavuguruwe, hanagamijwe ko yongera gukora, ariko bivugwa ko abayivuguruye batarangije imirimo neza kuko batavuguruye n’ubwiherero bwayo, ndetse ntibanayigezemo amashanyarazi n’amazi nk’uko bagombaga kubikora.

Facebook Comments Box

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.