Umuhinzi ntangarugero w’urutoki, Alexis Mwumvaneza, afungiwe ahitwa i Gikonko mu Karere ka Gisagara, akurikiranyweho kwenga inzoga z’inkorano bakunze kwita nyirantare cyangwa muriture.
Abana n’abaturanyi b’uyu mugabo wafunzwe, utuye mu Mudugudu wa Mbehe ho mu Kagari ka Rwamiko mu Murenge wa Muganza mu Karere ka Gisagara, bo bavuga ko nta nzoga z’inkorano akora.
Icyakora ngo yenga urwagwa, kubera ko uruganda rwenga inzoga rwo muri Gisagara (GABI) rutamugurira ibitoki afite byose, dore ko afite urutoki kuri hegitari eshanu.
Umwe mu bana be avuga ko ku wa Gatatu tariki 13 Gicurasi 2020, aribwo habaye umukwabu wo gufata abenga nyirantare, na se akabigenderamo.
Agira ati “Bamusanganye ibijerekani bibiri by’urwagwa rw’indakamirwa, bamujyana bamubwira ko nibagera mu gasantere barayiha abantu bakayumva, kubera ko afite urutoki, basanga atari nyirantare bakamurekura. Na we ababwira ko hari n’ibindi bitoki biri mu rwina byagombaga kwengwa bukeye bwaho.”
Bageze ku isantere inzoga ye ngo bayishyize ukwayo, inzoga zindi bari bafashe na zo bazishyira ukwazo, hanyuma Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge ahageze abategeka kuzimena zose, Mwumvaneza na we bamwambika amapingu kimwe n’abandi, bajya kubafunga.
Nyuma y’iminsi ibiri, abatwaye Mwumvaneza bagarutse iwe, bamena ya nzoga yenzwe nyuma y’uko yafunzwe, banatwara umukobwa we hamwe n’abana be babiri b’impanga z’amezi atanu.
Babwiye Mwumvaneza ko bamureka agataha n’umukobwa we n’abuzukuru natanga amande y’ibihumbi 600, harimo 300 ye na 300 y’umukobwa we, ababwira ko ntayo afite.
Umukobwa yakomeje gutakamba ngo bamureke atahane abana be, dore ko umwe muri bo ngo yari yanarwaye.
Ati “Gitifu yambwiye kwandika urwandiko ruvuga ko papa yananiranye, ko twamugiriye inama yo kureka kwenga nyirantare, akatunanira. Njyewe nanditse ko bamfatanye inzoga y’ibitoki ya Muzehe, Gitifu arambwira ngo nandike mu dukubo ko ari nyirantare. Ndabyandika kuko nagiraga ngo mbone uko mfungurwa njye kuvuza umwana wanjye.”
Muri urwo rwandiko ngo yanemeye kuzariha amande y’ibihumbi 60 ku bw’inzoga yafatanywe.
Kuba uyu mugabo atenga Nyirantare ntibivugwa n’abana be gusa, ahubwo n’abaturanyi, banavuga ko bababajwe no kubona afungwa.
Uwitwa Sibomana ati “Inzoga ya hano tujya tunywa iyo bayenze, ni urwagwa rw’ibitoki, ntabwo ari Nyirantare.”
Munyemana na we ati “Nta gikwangari hano, yenga ibitoki bye. Ariko waba ufite urutoki rungana n’urwo afite, ukenga ibikwangari kandi hari ibitoki biba biri gupfa ubusa?”
Umuturanyi wabo na we ati “Urwagwa rwa hano ni njye ndwenga. Uno musaza ararengana. Nenga ibitoki nkanatara. Nshyiramo imbetezi z’amasaka, nta musemburo.”
Umuhungu we asobanura ko ubundi se akorana n’uruganda GABI, rumufatira ibitoki, na rwo rukamuha inzoga zarwo akazicuruza. Ibyo bitoki kandi ngo abijyana ari uko babanje kubimwemerera. Bamubwira ingano y’ibyo bakeneye, akaba ari yo abashyira.
Ibitoki yenga rero ngo ni ibyo aba yanga ko bipfa ubusa, mu gihe ategereje ko uruganda rumwemerera kugemura. Abaturanyi ba Mwumvaneza banavuga ko ubuyobozi bwababwiye ko kwenga ibitoki bitaguzwe abantu bakanywa ibivuyemo nk’umuryango bitabujijwe.
Ibi byose ni byo baheraho bavuga ko yarenganyijwe.
Nyiramana ati “Ese ko badaheruka kuza kubigura, yareka bigapfa ubusa, kandi na we yarashyizemo ibishoboro bye? Umusaza koko uduha akazi tukabona ibyo kurya na mituweri, akwiye gufunganwa n’inzererezi i Gikonko?”
Aba bose bifuza ko yafungurwa, akanahanagurwaho icyasha cyo guhora akekwaho kwenga nyirantare, kuko atari ubwa mbere ubuyobozi buza kumushakaho nyirantare.
Icyakora, uwitwa Jeanne wahawe isoko ryo kugura ibitoki bituruka muri kariya gace n’uruganda GABI, we avuga ko abantu bo mu gace Mwumvaneza atuyemo badakunda kwemera gutanga ibitoki.
Agira ati “Ntiduturanye, ariko unshakira ibitoki yambwiye ko Mwumvaneza atampa ibitoki bye. Hari n’igihe nigeze kujya gupakirayo, ampa toni eshatu, asigarana ibiro nka 500 ngo byo gushakamo inzoga y’abakozi be.”
Twagerageje gushaka Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’uyu Murenge wa Muganza ntitwamubona. Icyakora Umuyobozi w’Akarere ka Gisagara, Jérôme Rutaburingoga, avuga ko Mwumvaneza atafungiwe ubusa, kuko afite urwandiko rw’umukobwa we rwemeza ko yenga nyirantare.
Ati “Bihisha inyuma y’urutoki bakavangamo ibiyoga by’ibikorano.”
Uyu muyobozi anavuga ko bavuze ko n’uwashaka kwenga ibitoki bye, adashaka gukorana n’uruganda, yabivuga, akabihererwa uruhushya, ariko umuntu adakwiye kwitora ngo yenge ibitoki bye.
Kandi ngo nk’ubuyobozi ntibarebera abitwaza ko bafite ibitoki, hanyuma bakenga inzoga zangiza ubuzima bw’abantu.