Gitifu ari mu ba mbere basezeranye muri Kiliziya nyuma yo gukomorerwa

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Ruhengeri, Barikumwe Isaie n’umukunzi we Nyiraneza Evelyne, bari mu byishimo nyuma y’uko basezeranye mu buyobozi (imbere y’amategeko) no muri Kiliziya (imbere y’Imana) ku itariki 20 Kamena 2020, bakaba bishimira uburyo ubukwe bwabo bwagenze muri ibi bihe bitoroshye bya COVID-19.


Uwo muyobozi abimburiye abandi gusezeranira muri Paruwasi Gatolika Catedarali ya Ruhengeri, nyuma y’igihe kirekire asaba Imana ko Coronavirus yacogora. Ngo mu ma saa sita z’ijoro ryo ku itariki 16 Kamena 2020 nibwo yumvise itangazo ry’Inama ya Guverinoma rikomorera abashaka gusererana imbere y’Imana ariko batarengeje umubare w’abantu 30.

Ni kimwe mu byashimishije Barikumwe, mu gihe we n’umukunzi we bari baramaze kuzuza gahunda yo kujya mu murenge ku itariki 20 Kamena 2020.

Ati “Twabonye ko bakomoreye kujya mu Murenge ariko batarenze abantu 15, njye na Cherie duhita dupanga tuti noneho tuzajya mu murenge, dupanga ku itariki 20 Kamena. Kubera ubukirisitu bwinshi twakomeje kujya ku mavi dusengera ko no gusezerana imbere y’Imana byakomorerwa tugiye kumva ku itariki 16, twumva na Kiliziya barayikomoreye”.


Arongera ati “Umva twabimenye saa saba z’ijoro ko bakomoreye abantu gusezeranira imbere y’Imana, duhita dusenga turavuga tuti Mana koko usubije icyifuzo cyacu twari twaraguhaye tugusaba ko gusezeranira mu Kiliziya nibikunda tuzagushimira”.

Barikumwe Isaïe yavuze ko bahise bategura ubukwe bakabanza mu Murenge bakazakomereza no kwa Padiri, ngo ni nako byagenze kuri uwo munsi wo ku itariki 20 Kamena kandi ubukwe bwe bugenda neza cyane kuruta uko babikekaga.

Ati “Nkigera mu Kiliziya, numvise umutima wanjye ufungutse numva meze nk’umuntu uri mu ijuru. Noneho ku bw’akarusho na Padiri adusomera Misa neza cyane, hari aho Padiri yagize ati ubu bukwe bwa Isaïe ni ubw’Imana. Padiri ashimira abantu bose babwitabiriye barimo n’abayobozi bari baje kunshyigikira numva umutima uraruhutse, bwari ubukwe butangaje”.


Uwo mugabo, yavuze ko yari yubahirije amabwiriza ya Leta yo kwirinda Coronavirus, ndetse mbere y’ubukwe abanza gutanga n’urutonde rw’amazina y’abitabira ubwo bukwe kuri Polisi kugira ngo bigende neza.

Ati “Ubukwe bwari buryoshye, ndetse mbere y’uko buba Polisi yatwatse urutonde kugira ngo igenzure ibintu byacu barebe ko tutarengeje umubare wemewe, turarubaha. Byari byiza cyane ku buryo n’abayobozi bankuriye bari baje kunshyigikira biranshimisha”.

Yavuze ko ubwo bukwe n’ubwo bwatwaye byinshi, ariko butamuhenze cyane nk’uko byari kuba bimeze mu bihe bisanzwe ati “Birumvikana abantu 30 bitabiriye ubukwe, ntabwo bari gutwara byinshi, kandi iyo biba nko mu gihe gisanzwe hari kuza abantu batari munsi ya 1000”.


N’ubwo ubwo bukwe bwitabiriwe n’abantu 30, Barikumwe Isaïe yavuze ko bitabujije abantu b’inshuti ze kumushyigikira kabone n’ubwo batabutashye, aho avuga ko abasaga 50% mu nshuti ze bamutwerereye.

Nyiraneza Evelyne na we yavuze ko yashimishijwe no kuba ari kumwe n’umugabo we mu buryo bwemewe n’amategeko, mu gihe Coronavirus yibasiye isi, ashimira Leta yafashe icyemezo cyo gukomorera insengero zigasezeranya Abakirisitu bazo.

Ati “Ndumva nishimye kuba ndi kumwe n’umugabo wanjye mu nzira zinyuze mu mategeko, Coronavirus itera birumvikana nk’abantu twari turi gupanga ubukwe, twarihebye gusa turihangana dutegereza ko ibintu byajya mu buryo, none Imana ikoze ibikomeye ubukwe burabaye. Imana ishimwe”.


Gitifu Barikumwe Isaie, arasaba abantu bategereje ko Coronavirus ibanza kurangira bagakora ubukwe bw’abantu benshi ko bitari ngombwa gutegereza. Abasaba gufata icyemezo bagakora ubukwe, aho atabona ikibazo cyo kuba ubukwe bwakwitabirwa n’umubare wagenwe na Leta mu rwego rwo kwirinda Coronavirus.

Ati “Inama nagira abantu bafite umugambi w’ubukwe bakazitirwa n’umubare w’abantu 30, ni uko bafata icyemezo kuko icya ngombwa ni urukundo, muba mugiye kwiyubakira urugo ntabwo ari abandi bazaza kubibubakira, ni yo mpamvu baba batanu baba icumi, icya mbere ni urukundo, n’Imana ikabiha umugisha”.







Facebook Comments Box

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.