Gitifu ukurikiranyweho gukubita umuturage yeguye ku mirimo

Ubuyobozi bw’Akarere ka Kirehe, bwatangaje ko ku wa Mbere tariki ya 24 Kanama 2020, bwakiriye ibaruwa ya Mwiseneza Ananie wari Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kirehe, ivuga ko yahagaritse imirimo ye.


Uyu Mwiseneza yahagaritse imirimo ye, mugihe yakurikiranwagaho amakosa n’imyitwarire mibi mu kazi, irimo gukubita umuturage yari ashinzwe kurengera, yakoze tariki ya 3 Kanama 2020.

Mwiseneza ngo yakubise umuturage umwe mu bari baje kumugezaho ikibazo ku makimbirane ashingiye ku bukode bw’urutoki bari bagiranye.

Umuyobozi w’Akarere ka Kirehe Muzungu Gerald, yabwiye Kigali Today ko uwo muyobozi (Mwiseneza) akimara gukubita umuturage, ubuyobozi bw’akarere bwakurikiranye amakosa ye, ariko n’Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB), rukaba rwarahise rutangira iperereza kuri ayo makosa.

Muzungu avuga ko n’iyo Mwiseneza ategura, mu rwego rw’akazi yari kuzakurikiranwa.

Ati “Amaze kubona ko twatangiye kubikurikirana ni bwo yahisemo kwegura”.

Uwo muyobozi avuga ko kuyobora abaturage ari ukubafasha, bityo ko nta muyobozi ufite uburenganzira bwo gukubita umuturage, kabone n’iyo yaba yakoze amakosam, kuko hari uburyo ahanwa, bitari ukumukubita.

Ati “N’umuturage ubwe ntiyemerewe gukubirta mugenzi we. Noneho umuyobozi gukubita umuturage, ntibyihanganirwa. Na mbere y’uko ahagarika akazi yari kuzabihanirwa ku buryo bwihanukiriye”.

Facebook Comments Box

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.