Gitifu w’Akagari yatawe muri yombi yakira ruswa ya 200,000Frw

Umunyambanga Nshingwabikorwa w’Akagari mu Murenge wa Kabacuzi mu Karere ka Muhanga yatawe muri yombi ubwo yakiraga ruswa y’umuturage y’ibihumbi 200Frw ngo abone kumuha serivisi.


Amakuru atangazwa n’Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa kabacuzi Ndayisaba Aimable, avuga ko uwitwa Mfura Erneste wayoboraga Akagari ka Butare yatawe muri yombi akaba afungiye kuri Sitasiyo ya RIB akekwaho kwakira ruswa.

Ndayisaba avuga ko yamenye amakuru ko Mfura yatawe muri yombi kubera ikibazo yagombaga gukemurira umuturage witwa Ngendabanga Celestin afitanye na Kompanyi AFRICOM icukura amabuye y’agaciro mu Kagari ka Butare.

Avuga ko Ngendabanga yagejeje ikibazo cye mu nzego z’ibanze ashaka kurega uwitwa Firo, bivugwa ko ari we ucukura mu butaka bwabo ariko inzego z’ibanze zikamubwira ko akwiye kurega Kompanyi kuko uwo bashaka kurega ari yo akorera.

Ibyo ngo byatumye umunyambanga nshingwabikorwa w’akagari yandika ko uwo Firo akorera Kompanyi ya Africom, bituma ikibazo kigeze ku murenge gihindura isura kuko bitari gushoboka ko ubuyobozi bwayobya umuturage bumwandikira ikirego nabi, kuko ukurikiranye yakabaye arega kompanyi icukuru aho kuba umuntu ku giti cye.

Agira ati “Ndakeka ko gitifu w’akagari yaguye mu mutego n’ubundi utari no kugira icyo ufasha umuturage, kuko n’ubundi nanjye bangezeho bansaba kubandikira ikirego ko uwo barega ari Firo ariko ndabahakanira. Ubwo sinzi uko bagiye kongera kubyandikisha kwa gitifu w’akagari abaca amafaranga ibihumbi 200Frw ari na byo yaba yazize”.

Ngendabanga watanze amakuru ku nzego z’umutekano ko yatswe ruswa maze zigacunga uko itangwa zigafata Mfura, avuga ko ku wa gatatu tariki ya 05 Kanama 2020, ari bwo umunyamabanga nshingwabikorwa w’akagari yamusabye ko amuha ibihumbi 200Frw ngo amukemurire ikibazo arayamwima.

Kuri uyu wa gatanu tariki ya 07 Kanama 2020, ngo yongeye guca ku muntu ufasha Ngendabanga mu rubanza afitanye na AFRICOM maze amusaba ko kukirangiza bisaba ibihumbi 200Frw, maze arashakwa ariko mbere yo kuyamuha abanza kumenyesha inzego z’umutekano”.

Agira ati “Nayashatse ndamuhamagara ngo aze duhure nyamuhe ariko nari namenyesheje polisi ihita imufata, nahisemo kumufatisha kuko ari uburenganzira bwanjye guhabwa serivisi ntishyuye ikiguzi, ndifuza ko ubuyobozi bumfasha kubona isambu yacu bacukuramo amabuye cyangwa nkerekwa ibigaragaza ko ari iya Africom”.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kabacuzi asaba abaturage gukomeza kwitwararika mu gutanga ruswa kuko uyitanga ahanwa nk’uyakira, kandi ko serivisi bakenera ziba zibagenewe nta kiguzi, agasaba n’abayobozi mu nzego z’ibanze kutishyuza serivisi bagomba umuturage.

Facebook Comments Box

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.