Gitifu watwaye umuturage muri ‘butu’ y’imodoka bikamuviramo gukora impanuka yafunzwe

Ubuyobozi bw’Akarere ka Musanze buratangaza ko bwahagaritse mu kazi Aimable Nsengimana wari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Busogo, wavuzweho gutwara umuturage witwa Mbonimana Fidele muri ‘butu’ y’imodoka, hanyuma bikamuviramo gukomereka bikomeye.


Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB), na rwo rwatangaje ko rwafunze uyu Nsengimana Aimable, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Busogo mu Karere ka Musanze, akaba akurikiranyweho icyaha cyo gukomeretsa bitari ku bushake uwitwa Mbonimana Fidele, ndetse n’icyaha cyo gufunga no gutwara umuntu ahantu hatemewe.

Bivugwa ko uwo muyobozi yasanze Mbonyimana Fidele aho yakoreraga yanze ko aba ‘DASSO’ binjira ngo bagenzure iyubahirizwa ry’amabwiriza yo kwirinda Covid-19, yarangiza agahita amushyira mu modoka ye aho bapakira ibintu (butu) akamujyana.

Mu kugenda ngo urugi rwa butu rwaje kwifungura, umuturage agwa mu muhanda arakomereka cyane, ndetse amakuru akavuga ko yahise ajya muri koma.

Mu kiganiro yagiranye na RBA, Umuyobozi w’Akarere ka Musanze Jeanninne Nuwumuremyi, yavuze ko uwo muyobozi wakoze ibyo yamaze guhagarikwa mu kazi, kuko ibyo yakoze bidakwiriye umuyobozi.

Yavuze ko umuyobozi akwiriye gufasha abaturage ashinzwe kuyobora kwiteza imbere, yongeraho ko bidakwiriye ko umuyobozi ahohotera uwo ashinzwe kuyobora.

Ati “Inshingano za mbere z’abayobozi ni ugufasha abaturage kwiteza imbere, kubarinda no kurinda ibyabo. Ntabwo rero wafasha umuturage kwiteza imbere umuhohotera, cyangwa se umuyobora mu buryo butari bwo”.

Uyu muyobozi kandi yasabye abaturage gukomeza kubyaza umusaruro amahirwe bahabwa n’igihugu, ariko kandi bakibuka gukurikiza amabwiriza, kandi bakirinda kutumva abayobozi.

Meya Nuwumuremyi yavuze ko Mbonyimana wahohotewe akiri kuvurirwa ku Bitari bya Ruhengeri, kandi ko amakuru afite ari uko agenda yoroherwa ugereranyije n’uko yari ameze agikora impanuka.

Ubu Nsengimana afungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Busogo mu gihe iperereza rikomeje kugira ngo hakorwe dosiye ishyikirizwe Ubushinjacyaha.

Facebook Comments Box

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.