Goma: Indege yajyaga i Beni ikoze impanuka

Indege ya sosiyete ya Busy Bee yari ihagurutse mu mujyi wa Goma yerekeza i Beni muri Kivu y’Amajyaruguru yakoze impanuka mu gitondo cyo kuri iki cyumweru ikimara guhaguruka ku kibuga cyindege cya Goma.

Amakuru aravuga ko iyo ndege yari itwaye abantu 17.

Mu gitondo kuri uyu wa 24 Ugushingo 2019, ni bwo iyo ndege yakoze impanuka igihaguruka ku kibuga cy indege mpuzamahanga cya Goma igwa mu gace kitwa Mapendo mu Birere mu mujyi wa Goma.

Nubwo hataratangazwa abasize ubuzima muri iyi mpanuka habonetse amafoto y’abantu baryamye bapfuye, ndetse agaragaza indege yashwanyaguritse.

Impanuka y’indege ya Busy Bee ibaye nyuma yuko ku munsi w’ejo kuwa gatandatu, tumwe mu duce twa Goma twari twafashwe n’inkongi y’umuriro, harimo n’ahakorerwa n’ingabo z’umuryango w’abibumbye zishinzwe kugarura amahoro muri Repuburika iharanira demukarasi ya Kongo.

Guverineri wa Kivu y’Amajyaruguru Nzanzu Kasivita Carly, yihanganishije imiryango yabuze ababo bari muri iyi ndege.

Guverineri Kasivita ari mu ruzinduko rw’akazi mu mujyi wa Beni na Butembo kubera imyigaragambyo y’abaturage bavuga ko bashaka ko ingabo za LONI zibavira mu gihugu, ahubwo bagafasha ingabo zabo kurwanya imitwe yitwaza intwaro ibahungabanyiriza umutekano.

Impanuka z’indege mu gihugu cya Kongo zikunze kwigaragaza, aho mu mezi abiri ashize, indege yari itwaye ibikoresho by’umukuru w’igihugu yari ihagurutse ku kibuga cy’indege cya Goma, na yo yaburiwe irengero nyuma y’iminota mike ihagurutse.

Facebook Comments Box

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.