Green Tea ni ingenzi mu kwirinda umuvuduko w’amaraso ukabije (Ubushakashatsi)

Muri iki gihe hakunze kugaragara abantu batandukanye banywa icyayi gifite ibara ry’icyatsi kibisi, akenshi kitanashyirwamo isukari. Ushobora kuba wibaza icyo kimaze ku buzima bw’abakinywa.

Ubushakashatsi bugaragaza ko icyayi cy

Ubushakashatsi bugaragaza ko icyayi cy’ibara ry’icyatsi kibisi (Green Tea) ari ingenzi ku mubiri kurusha icyayi cy’umukara (Black Tea)

Ku rubuga www.lifehack.org bavuga ko Green Tea ari ikinyobwa cyiza kandi gifite akamaro ku buzima, ni icyayi kivugwa ko kirinda gusaza vuba kuko cyifitemo ibyitwa ’antioxidants’ n’intungamubiri bifite akamaro ku mubiri w’umuntu ndetse n’ubwonko bwe.

Green Tea (mu cyongereza) cyangwa se Thé Vert (mu gifaransa), yakoreshejwe nk’umuti guhera mu myaka ibihumbi, Green Tea ikomoka mu Bushinwa ariko aho ikoreshwa cyane kugeza ubu ni muri Asia. Ni ikinyobwa kigira akamaro gakomeye mu kugabanya umuvuduko w’amaraso ukabije, kikanarinda kanseri zimwe na zimwe, nk’uko ubushakashatsi bwabigaragaje.

Impamvu ituma icyayi cy’icyatsi kibisi (Green Tea) ari cyiza kurusha icyayi cy’umukara (Black Tea) biterwa n’uko uburyo ibyo byayi byombi bitunganywamo butandukanye. Ku cyayi cy’umukara, babanza kugitara(fermentation),mu gihe icyayi cy’icyatsi kidatarwa, ahubwo kiba cyifitemo intungamubiri zacyo uko zakabaye.

Icyayi cy’icyatsi kibisi cyafasha abantu bifuza kugabanya ibiro, kuko cyongera ibyitwa ‘metabolism’,ibyitwa ‘polyphenol’ biboneka mu cyayi cy’icyatsi bifasha mu gutuma umuntu atakaza ibiro mu buryo bwiza.

Abahanga bavuga ko icyayi cy’icyatsi kibisi gituma imitsi itembereza amaraso ikora neza, bityo kikarinda indwara z’umutima zitandukanye. Ikindi kandi ngo icyo cyayi kirinda ikibazo cy’amaraso agenda yipfundika kuko ari ikibazo gihitana abantu.

Green Tea igabanya ibinure bibi (cholesterol) mu maraso, ikongera ibinure byiza bikenewe mu mubiri.

Green Tea irinda ubwonko kwangirika, biryo ikarinda umuntu kuba yarwara indwara yitwa ‘Alzheimer cyangwa n’iyitwa ‘Parkinson’.

Icyayi cy’icyatsi kibisi ngo kirwanya za bacteria zitera amenyo kwangirika. Kuvanga icyayi cya ‘Green Tea’ n’ibindi nka tangawizi, bizanira ubuzima ibyiza bihebuje.

Facebook Comments Box

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.