Guhera kuri uyu wa mbere Abanyafurika y’Epfo bemerewe kugura inzoga n’itabi

Nubwo hakiragaragara imibare myinshi y’abandura icyorezo cya Covid-19 muri Afurika y’Epfo, abaturage bongeye kwemererwa kugura inzoga n’itabi, bakabijyana kubinywera mu ngo zabo.

Benshi bishimiye iki cyemezo cyo gufungura ubucuruzi bw

Benshi bishimiye iki cyemezo cyo gufungura ubucuruzi bw’inzoga n’itabi

Ni nyuma y’uko bari bamaze igihe gisaga amezi abiri, batemerewe kugura inzoga, kabone n’ubwo byaba ari ukuyitahana mu ngo. Kimwe mu byari byatumye ubu bucuruzi buhagarikwa, ni uko ngo abaturage bamaraga gusinda, bamwe bakarwana bagakomeretsanya, impanuka mu muhanda zikiyongera, abantu bagakenera kujya mu bitaro bitandukanye, kandi n’abandura Covid-19 bakomeza kuba benshi bakenera services zo kwa muganga.

Perezida Cyril Ramaphosa, yatangaje mu ijoro ryo ku wa Gatandatu tariki ya 15 Kanama 2020, ko ubu abaturage bongeye kwemererwa kuba bajya mu nzu bakoreramo imyitozo ngororamubiri (gym), bashobora kujya mu biruhuko ahantu nyaburanga, ndetse bakaba bemerewe kugura no kunywa inzoga n’itabi.

N’ubwo ariko bashobora kwambuka Intara imwe bajya mu yindi, kugeza ubu imipaka isohoka mu gihugu iracyafunze. Perezida Ramaphosa yagize ati: “Ubu tugeze mu gihe cyo kwitwararika cyane no kuba maso, kandi hari ibyo tugomba kubahiriza. Birabujijwe ko abantu barenga 50 bateranira ahantu hamwe, ariko mushobora gusura inshuti n’abavandimwe biremewe. Inzoga zizajya zigurishwa kuva ku wa mbere kugera ku wa kane, kuva saa tatu za mugitondo kugera saa kumi n’imwe za nimugoroba”.

Imibare itangazwa ku bijyanye n’icyorezo cya Covid-19 muri iki gihugu, igaragaza ko mu minsi itanu ishize, abandura ku munsi bavuye ku bihumbi 12, bagera ku bihumbi 5, ibi ngo bikaba bitanga icyizere cy’uko bamaze kumenya uburyo bwo kwirinda no kugabanya ubwandu bushya.


N’ubwo Abanyafurika y’Epfo bongeye kwemererwa gusoma ku nzoga, ntibemerewe kurenza saa yine z’ijoro bataragera mu ngo zabo, ibikorwa n’ingendo bikongera gusubukurwa saa kumi za mugitondo.

Perezida Ramaphosa, avuga ko uretse no kuba ubwandu bugenda bugabanuka, guhagarika ubucuruzi bw’inzoga n’itabi, byatumye ubukungu busubira inyuma, abagera kuri miliyoni 3 batakaza akazi kabo, bituma abashomeri biyongera kugera kuri miliyoni 13.

Facebook Comments Box

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.