Ikigo cy’igihugu gishinzwe imicungire n’imikoreshereze y’ubutaka kiratangaza ko guhindura icyo ubutaka bwagenewe byari bisanzwe bikorerwa ku rwego rw’Akarere honyine, ubu bizajya bikorwa ari uko n’icyo kigo kibanje kubisuzuma kikabitangira uburengazira.
Izo mpinduka ngo zibaye hagamijwe kubahiriza igishushanyo mbonera gishya cy’imikoreshereze y’ubutaka bw’u Rwanda giherutse kwemezwa n’Inama y’Abaminisitiri cya 2020-2050, kugira ngo hatazagira amakosa agaragaramo mu kugishyira mu bikorwa.
Umuyobozi w’icyo kigo, Mukamana Espérance, avuga ko ikoranabuhanga ririmo gukoreshwa muri icyo kigo rituma gucunga ubutaka byoroha bityo kubuhindurira icyo bwagenewe kikazajya kibanza kubisuzuma.
Agira ati “Ubu mu ikoranabuhanga turagenda dutera imbere, impinduka zose ziba ku butaka bw’umuturage tuba tuzireba. Turashaka ko guhindura icyo ubutaka bwagenewe bitazajya bikorwa uko abantu babyishakiye nk’uko byakorwaga, ugasanga ubutaka bw’ubuhinzi buravogerwa”.
Ati “Abantu bashakaga guhindura imikoreshereze y’ubutaka bakajya ku Karere kuko Njyanama ibyemerewe, ariko ubu ikigiye gukorwa ni uko ikigo cy’ubutaka kizajya kibanza kugenzura muri ‘system’, niba iryo hinduka rikurikije igishushanyo mbonera. Niba aho hantu harateganyirijwe ubuhinzi, uzashaka kuhashyira imiturire cyangwa ikindi system ntizamukundira”.
Yongeraho ko ubu barimo guhuza iryo koranabuhanga n’amategeko ku buryo igenzura ry’ubutaka ryakorwa ku buryo buhagije mu gihugu hose, bityo imicungire yabwo itanyurana n’imiterere y’igishushanyo mbonera 2020-2050 nk’uko igihugu kibyifuza.
Mukamana akomeza avuga ko imicungire y’ubutaka irimo gushyirwamo ingufu kugira ngo ubwagenewe ubuhinzi budakomeza kototerwa bikazagira ingaruka ku baturage.
Ati “Ubutaka bw’ubuhinzi twabugeneye igice kinini muri icyo gishushanyo mbonera kuko bufite 47.2%, gusa ntibihagije ari yo mpamvu tugomba gushyiraho ingamba zikumira ababuvogera. Mu gishushanyo mbonera cya 2011 wasangaga ahantu heza ho guhinga hazamurwa inzu bigatera impungenge ko abaturage bazabura aho guhinga ari yo mpamvu tugomba kubikumira hakiri kare”.
Uwo muyobozi avuga kandi ko ingamba zafashwe zitanga ikizere ko icyo gishushanyo mbonera cyo mu myaka 30 iri imbere kizubahirizwa.
Ati “Dufite ikizere ko kizubahirizwa kuko ibibazo byari byarabaye mu cy’ubushize byagaragaye kandi byahawe umurongo, kuko habagaho impinduka mu buryo budasobanutse. Ubu amategeko arimo kuvugururwa kandi hateganyijwemo n’ibihano ku bazahindura imikoreshereze y’ubutaka uko bishakiye”.
Ati “Ikindi kiduha icyizere ni ikoranabuhanga turimo dukoresha kuko rizatworohereza mu gukora igenzura nubwo twarikoreshaga ariko ku micungire yabwo twari tukiri inyuma. Ikindi kibazo cyabagaho ni uko hari uturere tutatangaga raporo y’imikoreshereze y’ubutaka uko byagenwe, ibyo na byo tugiye kubishyiramo ingufu guhera ku rwego rw’umurenge bikorwe uko bikwiye”.
Muri icyo gishyushanyo mbonera cyo ku rwego rw’igihugu, ibikorwa by’ubuhinzi byagenewe 47.2% by’ubutaka bwose bw’igihugu ari na wo mugabane munini, amashyamba yagenewe 29.3%, imiturire n’ibikorwa remezo bigenerwa 15% mu gihe amazi n’ibishanga bibungabungwa byagenewe 8.5%.
Nyuma y’icyo gishushanyo mbonera, hari n’ibindi birimo gukorwa by’utundi duce dutandukanye tw’igihugu, aho hategerejwe icy’umujyi wa Kigali ko gisohoka bidatinze ndetse n’iby’imijyi itandatu yungirije uwa Kigali.