Guhinduranya ibinyabiziga ‘Mutation’ bigiye gusubukurwa

Ikigo cy’Imisoro n’Amahoro (Rwanda Revenue Authority- RRA), kiratangaza ko serivisi zo guhinduranya ibinyabiziga (mutation), zizasubukurwa ku wa Mbere tariki ya 24 Kanama 2020, ariko zikazajya zikorwa hubahirizwa amabwiriza yo kwirinda Covid-19.

Guhinduranya ibinyabiziga bizasubukurwa ku wa Mbere

Guhinduranya ibinyabiziga bizasubukurwa ku wa Mbere

Mu rwego rwo kubahiriza ayo mabwiriza, itangazo rya RRA rivuga ko serivisi za mutation no kwandikisha ibinyabiziga zizajya zitangirwa i Masoro, ahasanzwe hasuzumirwa ibinyabiziga.

Iryo tangazo rivuga ko gusaba mutation bizajya bisabirwa ku rubuga rwa RRA, ari rwo www.rra.gov.rw. Abujuje ibisabwa bazajya bahabwa gahunda y’igihe bazazira gukorerwa mutation, nyuma yo gusuzuma ko ibisabwa byose byuzuye.

Uwasabye iyo serivisi utarahamagarwa, ntiyemerewe kuza ahakorerwa ihinduranya, mu rwego rwo kubahiriza ingamba zo kwirinda no kurwanya Covid-19.

Itangazo rya RRA rikomeza rivuga ko igihe habayeho ikibazo kigendanye n’imisoro, usaba ihinduranya azajya abimenyeshwa mbere, kugira ngo abikemure.

Ugura n’ugurisha ni bo bonyine bemerewe kuza gukoresha mutation. Abakomisiyoneri ntibemerewe kuhagera.

RRA ivuga ko amafaranga ya mutation ari ibihumbi 60 by’amanyarwanda ku modoka, n’ibihumbi 30 kuri moto, hashingiwe ku Iteka rya Minisitiri w’Intebe, No 034/01 ryo ku wa 13/02/2020, ryerekeye inkunga z’ubwisungane mu kwivuza.

Facebook Comments Box

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.