Gukomeza gufunga amashuri bikuyeho ibizamini bya Leta bisoza umwaka

Inama y’Abaminisitiri yateranye ku wa kane tariki 30 Mata 2020, igamije kureba uko icyorezo cya Coronavirus gihagaze mu gihugu no kuba hari ibyahinduka ku ngamba zari zihari zo kuyirinda, yemeje ko amashuri mu gihugu cyose akomeza gufunga.

Minisiteri y

Minisiteri y’Uburezi yihutiye gucyura abanyeshuri mu miryango yabo kugira ngo icyorezo cya COVID-19 kitazagira abo gifatira ku ishuri dore ko baba babana mu kigo ari benshi

Iyo nama yanzuye ko amashuri abanza n’ayisumbuye azongera gufungura muri Nzeri uyu mwaka wa 2020, icyo cyemezo kikaba kireba amashuri yose, yaba aya Leta cyangwa ay’abigenga, bikaba biri muri gahunda yo gukomeza kwirinda icyorezo cya Coronavirus no kukirinda abanyeshuri, cyane ko baba bari mu bigo ari benshi.

Minisiteri y’Uburezi (MINEDUC) ihereye ku byemezo by’iyo nama ikaba yahise itangaza ko nta bizamini bya Leta bisoza amashuri abanza n’ayisumbuye bizaba muri uyu mwaka w’amashuri wa 2020, abana bakazava mu ngo muri Nzeri basubira mu masomo bisanzwe.

MINEDUC ivuga ko ikigiye gukorwa ari ugutegura ingengabihe izagenderwaho muri icyo gihe, nk’uko byemezwa n’Umunyamabanga wa Leta muri iyo Minisiteri ushinzwe amashuri abanza n’ayisumbuye, Twagirayezu Gaspard.

Umwaka w’amashuri wahagaze abanyeshuri bitegura gukora ibizamini by’igihembwe cya mbere, icyakora bakaba barashyiriweho gahunda zitandukanye zo gukomeza kwigira mu ngo hifashishijwe ikoranabuhanga rya Internet, amaradiyo ndetse na Televiziyo kugira ngo bakomeze kwihugura bari iwabo muri ibi bihe bigoye byatewe na Covid-19.

Facebook Comments Box

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.